Reba hano indirimbo eshanu z’ibanze zivuga ku matora ya 2024 zizagufasha guhitamo umuyobozi ukubereye

Jun 22, 2024 - 07:13
 0
Reba hano indirimbo eshanu z’ibanze zivuga ku matora ya 2024 zizagufasha guhitamo umuyobozi ukubereye

Reba hano indirimbo eshanu z’ibanze zivuga ku matora ya 2024 zizagufasha guhitamo umuyobozi ukubereye

Jun 22, 2024 - 07:13

Mu gihe kitageze ku kwezi, Abanyarwanda bazaba babukereye kwihitiramo Umukuru w’Igihugu uzayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Indirimbo ’Ogera’ ya Bruce Melody na Bwiza ni imwe benshi bakomeje kwemeza ko ari yo ndirimbo iryoheye amatora y’u Rwanda

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira umwanya wa Perezida no kujya mu Nteko Ishinga amategeko ni kuri uyu wa Gatandatu 22 Kamena 2024, bikaba byitezwe ko site 19 ziri hirya no hino mu gihugu ari zo zateguriwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-lnkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nka kimwe mu bikorwa mboneragihugu by’imbaturamugabo byitabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, igihe kibanziriza amatora n’igihe cyo kwiyamamaza, ni umwanya mwiza mu nganzo y’abahanzi n’abaririmbyi haba hongeye kuba umwezi, ubundi bagakora mu nganzo bagahimba indirimbo zigaruka ku bigwi bya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi wayo ari we Kagame Paul, akaba na Perezida uriho ubu.

Bamwe muri abo bahanzi usanga hari abishyira hamwe, abandi bagahitamo gukora bonyine ariko bose bagahuriza ku ngingo imwe: Gusigasira ibyagezweho no kwamagana abanenga u Rwanda kubera ipfunwe baterwa n’aho rugeze.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube hakomeje kunyuraho indirimbo nyinshi ziri muri uwo mujyo, ariko tugiye kurebera hamwe eshanu z’ibanze zikomeje gukurura benshi ukurikije inshuro zimaze kurebwa.

Nywe PK24 - Nel Ngabo

Iyi ndirimbo yabanje kukanyuzaho bwa mbere mu 2021 yitwa ‘Nywe’ Nel Ngabo ayisubiramo ayita ‘Nywe PK24’, ashyiramo amagambo ashima Perezida Kagame Paul kuba ari umuyobozi w’intangarugero n’ibikorwa bye by’indashyikirwa bimaze kugeza u Rwanda ku rwego rwo gukundwa n’abanyagihugu no kubahwa n’amahanga mu myaka 30 ishize.

Mu ndirimbo Nywe PK24, umuhanzi Nel Ngabo ataka Umukuru w’Igihugu nk’umugabo urangwa n’ibikorwa kandi imvugo ye ikaba ingiro.

Ngabo usanzwe akorana na Kina Music, ashimangira ko Abanyarwanda bashyize imbere kugira amahitamo ababereye kandi ko nta n’umwe ugomba kuza kubatobera igihugu cyangwa ngo agerageze gushaka kubafatira ibyemezo binyuranye n’icyerekezo cy’igihugu.

Nywe PK24 imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 375 mu byumweru bibiri imaze isubiwemo. By’umwihariko isaba abajora u Rwanda kureka guta umwanya bavuga ngo ‘Nywe’, kuko ibyo Kagame yakoreye igihugu hari igihe byasaga n’ibidashoboka, bityo igihugu kikaba kidamaraye kuko gifite icyizere cy’ejo hazaza heza kurushaho.

Ogera - Bruce Mélodie ft. Bwiza

Mu minsi itanu gusa imaze isohotse, indirimbo Ogera ya Bruce Mélodie na Bwiza, benshi bakomeje kwemeza ko ari yo ndirimbo iryoheye amatora y’u Rwanda kandi n’inshuro imaze kurebwa zirabigaragaza. Abantu basaga ibihumbi 332 kuri YouTube, ikaba iri no ku zindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye za muzika.

Ogera ya Bwiza na Bruce Mélodie

‘Ogera’ yatunganyijwe na Producer Element, ivuga ku rubyiruko rugiye gutora bwa mbere ruri mu kigero kimwe na Bwiza, ikanavuga ku bari mu kigero kimwe n’icya Bruce Mélodie bamaze gutora kenshi.

Mu ndirimbo yabo, abahanzi bombi bakoresheje imvugo iherekejwe n’amashusho y’ibikorwa bifatika, bigaragaza uburyo ku buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, u Rwanda rwageze ku burumbuke n’iterambere bidasubirwaho rutari rwarigeze rugira na rimwe mu mateka yarwo.

Contre Succès remix - Dr Claude

Undi muhanzi uri mu bamaze kuba ubukombe mu mwuga ni Jean Claude Iyamuremye uzwi nka Dr Claude. Nawe mu minsi ishize yavuguruye indirimbo ye yakunzwe cyane ‘Contre succès’, aho avuga ko bikoza ubusa, abahora banenga u Rwanda barimo n’abafite umugambi wo kuvana ku buyobozi Perezida Kagame Paul bakoresheje imbaraga.

Contre Succès ya Dr Claude

Dr Claude avuga ko iyo ari imigambi idafite shinge na rugero kandi ko idashobora kugira icyo igeraho kuko nta kindi ishingiyeho usibye ishyari bafitiye Umukuru w’Igihugu ukunda Abanyarwanda kandi akabishyira mu bikorwa bifatika bimaze kubahindurira ubuzima ku buryo bugaragara.

Muri ibyo bikorwa, umuhanzi agaruka ku kamaro k’uburinganire, guhanga udushya, Girinka, mitiweli, iterambere mu ikoranabuhanga, umutekano usesuye, uburezi budaheza, byose bikaba byaragezweho ku buyobozi bwa FPR-Inkotanyi. ‘Contre succès’ imaze ibyumweru bibiri ishyizwe kuri YouTube, imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 128.

Igikumwe - Khalfan Govinda ft Tom Close, Massamba Intore n’abandi

Umuhanzi Khalfan Govinda umaze kuba icyamamare mu njyana ya Rapp, aherutse kwishyira hamwe na bamwe mu bahanzi b’ibigugu b’Abanyarwanda barimo umuraperi Fireman, Tom Close, Massamba Intore, Marina, na Uncle Austin bahimba indirimbo ‘Igikumwe’, imwe mu zivuga ku matora zikomeje kurebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Indirimbo ’Igikumwe’ yahuriyemo abahanzi b’ibigugu b’Abanyarwanda

Iyo ndirimbo yatunganyijwe na Producer AB Godwin, amashusho yayo yerekana inzira y’iterambere u Rwanda rurimo, uhereye ku bikorwaremezo bya siporo nka BK Arena, Stade Amahoro yavuguruwe, ikibuga cya Kigali Golf Course cy’utwobo 18, ukagera ku burezi, za kaminuza mpuzamahanga n’ibikorwaremezo by’ubuvuzi buteye imbere.

‘Igikumwe’ ni indirimbo yahimbiwe by’umwihariko FPR-Inkotanyi, imaze iminsi itatu ishyizwe ahagaragara, ariko imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 192. Urebye uko iteguye, ukumva umudundo wayo, nta kabuza ‘Igikumwe’ izashyushya Abanyarwanda mu gihe cyo kwamamaza FPR-Inkotanyi.

Afande - Danny Vumbi

Umuhanzi Danny Vumbi wamamaye mu kwandika indirimbo no kuzishyira mu majwi, nawe ntiyatanzwe muri uwo murindi w’intore z’indatabigwi zikomeje kurata ibigwi bya Kagame Paul, basaba Abanyarwanda kumutora kuko ari inyungu z’u Rwanda.

'Afande' ya Danny Vumbi

Abinyujije mu njyana ya Afrobeat izwiho gukura abantu hasi, hamwe na producer Loader, Danny Vumbi nawe yaduhaye ‘Afande’, indirimbo nshya irata ibigwi bya Perezida Kagame aho amwita ‘Afande’, izina rimenyerewe mu gisirikare rigasobanura Uwubashywe.

Indirimbo ‘Afande’ imaze iminsi umunani isohotse, ariko kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 129.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461