REB ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOZI B’AMASHURI, DOEs,DEOs na SEIs

Feb 20, 2024 - 07:00
 0
REB ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOZI B’AMASHURI, DOEs,DEOs na SEIs

REB ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOZI B’AMASHURI, DOEs,DEOs na SEIs

Feb 20, 2024 - 07:00

Madamu/Bwana Muyobozi, Madamu/Bwana Umuyobozi w'Akarere (Bose), Madamu/Bwana Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere (Bose)

Impamvu: Gutumira abayobozi b'amashuri 761 mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya RwandaEQUIP.

Nejejwe no kubandikira ngira ngo mbasabe gutumira abayobozi b'amashuri 761 ari gushyira mubikorwa bya gahunda ya Leta igamije kuzamura ireme ry'uburezi, Rwanda Education Quality

Improvement Programn (RwandaEQUIP), mu mashuri y'incuke n'abanza mu bigo bya Leta n 'ibifatanya na Leta ku bw'amasezerano.

Iyi nama igamije kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'iyi Gahunda ya Leta rigeze.

Iyi nama ikaba iteganyijwe mu byiciro guhera tariki 19, 20 na 21 Gashyantare 2024 ikazaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga (Webex).

Ni muri urwo rwego, mbandikiye mbasaba gutumira abo bayobozi b'amashuri mu Turere mubereye abayobozi ndetse n'abashinzwe uburezi mu Karere no mu Mirenge (DDEs, DEOs, SEIs). Ku mugereka murahasanga ingengabihe igaragaza itariki kuri buri Ntaran'Umujyi wa Kigali.

Mboneyeho kandi kubashimira imikoranire myiza n'uruhare mugira mu guteza imbere ireme ry'uburezi.

Mugire amahoro,

Dr. MBARUSHIMANA Nelson

Umuyobozi Mukuru.

Bimenyeshejwe:

Nyakubahwa Minisitiri w' Uburezi

Bwana Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi

Bwana Guverineri w'Intara (Bose)

Bwana Umunyamabanga Uhoraho /MINEDUC

Umuyobozi wa RwandaEQUIP

M. Elia I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250781087999