RDF yagaragaje ibisabwa ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Abofisiye

Feb 14, 2024 - 08:23
 0
RDF yagaragaje ibisabwa ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Abofisiye

RDF yagaragaje ibisabwa ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Abofisiye

Feb 14, 2024 - 08:23

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira muri RDF ku rwego rwa Ofisiye, ibyo bagomba kuba bujuje birimo kuba bafite ubuzima buzira umuze.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, ishami rishyinzwe Abakozi (J1) kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, mu gihe kwiyandikisha biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024.

Iri tangazo rivuga ko “Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako bakazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.”

Mu byo abagomba kwiyandikisha bagomba kuba bujuje, harimo kuba ari Abanyarwanda, bafite kuva ku myaka 18 ariko batarengeje 21, bararangije amashuri yisumbuye kandi bafite amanota abemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nanone kandi bagomba “kuba bafite ubuzima buzira umuze, kuba utarigeze uhamwa n’icyaha, kuba udakurikiranyweho icyaha.”

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, buvuga kandi ko abemerewe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu ishami nka General Medecine, bagomba kuba bafite amanota ya A mu mashami ya PCB, BCG na MCB.

Naho abifuza kwiga ishami rya Computer Engineering, bagomba kuba bafite amanota ya A-B mu ishami rya MPCo.

 

RADIOTV10

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268