RDC yashyizeho undi mujenerali ukomeye wo guha isomo M23

Feb 3, 2024 - 11:05
 0
RDC yashyizeho undi mujenerali ukomeye wo guha isomo M23

RDC yashyizeho undi mujenerali ukomeye wo guha isomo M23

Feb 3, 2024 - 11:05

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi yohereje General Shora Mabondani gukurikirana ibikorwa byo guhashya M23 n’indi mitwe mu burasirazuba bwa Kongo. Uyu yarahiye ko mu minsi ibarirwa ku ntoki uyu mutwe uba amateka.

General Mabondani yageze i Goma kuri uyu wa gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024, aho yaje nk’umuyobozi mushya w’akarere ka 34 ka gisirikare kazonzwe na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Gen.Shora Mabondani ngo yitezweho gukora ibyananiye mugenzi we Bruno Mpezo igisirikare cyashinje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho ngo yarenze ku mabwiriza abuza abasirikare ba Congo ku rwego urwo ari rwo rwose gukorana n’uno mutwe.

Mu ijambo yavuze akigera ku kibuga cy’indege i Goma, uyu muyobozi mushya yavuze ko kugira ngo ubutumwa bugende neza, ari uko abaturage bagomba kubashyigikira babikuye ku mutima mu kwivuna M23.

Ati: “Abaturage bagomba kumenya ko tutabafite, tudashobora gutsinda mu bikorwa bya hano. Gukorana n’abaturage beza bishobora gutanga ibyiringiro byo gutsinda. Turabizera kandi turi hano kubwabo."

Imirwano ikomeye yongeye kumvikana muri Kivu y’amajyaruguru, nk’uko bishimangirwa n’umuvuguzi wa M23 Lawrence Kanyuka.

Kuva mu gitondo cyo ku itariki 1 Gashyantare , ingabo za Congo (FARDC) zikoresheje imbunda nini n’indege zitagira abaderevu, zagabye igitero mu turere dutuwe cyane n’abaturage b’abasivili I Karuba no mu nkengero zaho ndetse no ku bindi birindiro bya M23 byose.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268