RDC: Minisiteri umwe mu bamaze icyumweru barahiye, yahise yegura ku mirimo ye

Jun 19, 2024 - 09:32
 0
RDC: Minisiteri umwe mu bamaze icyumweru barahiye, yahise yegura ku mirimo ye

RDC: Minisiteri umwe mu bamaze icyumweru barahiye, yahise yegura ku mirimo ye

Jun 19, 2024 - 09:32

Umwe mu baminisitiri ba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Stéphanie Mbombo Muamba, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye.

Madamu Muamba yari Minisitiri uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye, akaba yari anashinzwe Ihindagurika ry’Ikirere ndetse no guteza imbere ubukungu.

Tariki 29 Gicurasi ni bwo Stéphanie Mbombo Muamba yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mbere yo gutangira imirimo mu minsi irindwi ishize.

Amakuru y’ubwegure bwe yemejwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024.

Iryo tangazo rivuga ko Minisitiri Muamba yeguye “ku mpamvu ze bwite”.

Rikomeza rivuga ko Minisitiri w’Intebe, Suminwa Tuluka, yamaze kumenyesha Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo iby’ubwegure bw’uriya Minisitiri, ahita amuvana muri Guverinoma.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe wa RDC rivuga ko Muamba weguye “guhera uyu munsi ntashobora kongera kwinjira muri Guverinoma ya RDC”, kuko yamaze gutakaza ubuziranenge.

Kwegura kwa Minisitiri Stéphanie Mbombo Muamba bisobanuye ko Guverinoma ya RDC yari isanzwe ifite abaminisitiri 54 yahise isigarana 53.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472