RDC: Igihano cy'urupfu ku basirikare umunani ba FARDC bahunze M23 mugihe cy'imirwano

May 4, 2024 - 09:00
 0
RDC: Igihano cy'urupfu ku basirikare umunani ba FARDC bahunze M23 mugihe cy'imirwano

RDC: Igihano cy'urupfu ku basirikare umunani ba FARDC bahunze M23 mugihe cy'imirwano

May 4, 2024 - 09:00

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cyo kwicwa abasirikare umunani barimo abofisiye batanu, nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano no guhunga urugamba.

Aba basirikare barimo Colonel, Lieutenant Colonel na Major bakoreraga muri batayo ya 223 bari baroherejwe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu bice birimo Mushaki na Musangi muri teritwari ya Masisi.

Iperereza ryakozwe n’igisirikare ryagaragaje ko bashobora kuba barananiwe kuyobora abasirikare bari ku rugamba, ahubwo bagafata icyemezo cyo guhunga.

Me Alexis Olenga wunganiraga Lt Col Gabriel Paluku Dunia uri muri aba bofisiye, muri Werurwe 2024 yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko ibyaha bashinjwaga birimo ubugwari no guhunga umwanzi, ariko ko barengana.

Ubushinjacyaha tariki ya 29 Werurwe bwasabye urukiko kubahamya ibi byaha, rukabakatira igihano cyo kwicwa. Uru rukiko ruherereye mu mujyi wa Goma rwashimangiye ubu busabe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024.

Muri rusange, abasirikare bari muri iyi dosiye bose hamwe bari 11. Urukiko rwagize batatu abere, rusobanura ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika bigaragaza ko bakoze ibi byaha.

Tariki ya 13 Werurwe 2024, guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cyo gusubizaho igihano cy’urupfu cyari cyarasubitswe mu 2003, isobanura ko byatewe n’uko ubugambanyi bukomeje kwiyongera mu gihugu.

Aba basirikare ni bo ba mbere bashobora kwicwa, hashingiwe kuri iki cyemezo, mu gihe guverinoma ya RDC itakwisubiraho.

Aba basirikare bakatiwe igihano cyo kwicwa, bazira guta urugamba
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268