RDC-CONGO: Igihugu cy'u Bubiligi cyabijemo "U Bubiligi bwasabye DRC guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro"

Feb 15, 2024 - 06:48
 0
RDC-CONGO: Igihugu cy'u Bubiligi cyabijemo "U Bubiligi bwasabye DRC guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro"

RDC-CONGO: Igihugu cy'u Bubiligi cyabijemo "U Bubiligi bwasabye DRC guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro"

Feb 15, 2024 - 06:48

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Hadja Lahbib yasabye Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imikoranire bufitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.Amashusho arimo ubu butumwa yatambukijwe kuri X yagize ati:”Ubuyobozi bwa RDC bugomba guhagarika nk’uko bwabyiyemeje ubufatanye bwose bw’ingabo za FARDC zifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Ni byiza kandi ko amagambo yo kubiba urwango no guhamagarira ihohoterwa rikorerwa abaturage nabyo byahagarara”.Yavuze ko igisubizo ku bushyamirane bwose kitakemurwa n’intambara ahubwo ko inzira y’ibiganiro ariyo yabirangiza.Ububiligi bwatangaje ko inzira y’ibiganiro ariyo yagombye gusubukurwa mu rwego rwubaka binyuze mu nzira z’ubuhuza.

Uyu muyobozi agaragaza ko hagombye kurebwa ibibazo nyamukuru bityo ibyo bikazatuma abaturage barushaho gutera imbere.Ububiligi ngo buzakomeza gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gihe cyose buri mu muryango w’Ubumwe bw’i Bwibihugu by’i Burayi kugira ngo abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeze kubaho.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268