RDC: Abantu 50 bagerageje kuhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi bagiye kugezwa mu rukiko kuryozwa ibyaha bakoze

Jun 6, 2024 - 06:40
 0
RDC: Abantu 50 bagerageje kuhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi bagiye kugezwa mu rukiko kuryozwa ibyaha bakoze

RDC: Abantu 50 bagerageje kuhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi bagiye kugezwa mu rukiko kuryozwa ibyaha bakoze

Jun 6, 2024 - 06:40

Leta ya Congo itangaza ko igiye kugeza mu butabera agatsiko k’abantu 53, bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi .

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, bagezwa mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Ndolo, aho baburanishwa n’urukio rwa Gisirikare rwa Garnison ruri Gombe, mu mujyi wa Kinshasa.

Abo bantu uko ari 53 bose baregwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, kugerageza kwica umukuru w’igihugu,gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko,gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, ubwicanyi no gushyigikira iterabwoba. 

Urwo rutonde rw’amazina y’abantu 53 bazagezwa mu nkiko harimo Malanga Christian ufatwa nk’uwari ku ruhembe mu gutegura coup d’etat, kimwe na Marcel Makanga, Tayror Christa Tompson.

Harimo kandi Aboubakar,Bakundoa Bolikabe Tresor Abraham,Kasongo Kalekele Eric,TIKIMO Gunuma Makulu, Balenga Kaza Ffory n’abandi .

Aba bagabo biraye ku biro bya ‘Palais de la Nation’ bya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, biri muri komine Gombe mu murwa mukuru Kinshasa. Bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Tshisekedi bityo bashaka Zaire Nshya.

Hagati aho Umuryango wa Tayror Christa Tompson uvuga ko “nta gitekerezo na busa” ufite ku kuntu yisanze mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ariko ntibyagerwaho, kwabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Tyler Thompson, w’imyaka 21, ubusanzwe utuye muri leta ya Utah muri Amerika, ni bwo bwa mbere yari akoreye urugendo hanze y’Amerika ari kumwe n’inshuti ye Marcel Malanga, umuhungu wa Christian Malanga, watangajwe ko ari we wari uyoboye iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Umuryango wa Thompson uvuga ko nta makuru ye ufite kuva icyo gihe, ndetse ko abategetsi bo muri ambasade y’Amerika i Kinshasa batemerewe kumubona.

Amakuru avuga ko uko kugerageza guhirika ubutegetsi kwateguwe na Christian Malanga, umunyapolitiki ukomoka muri DR Congo mbere wari warahunze, wishwe arashwe n’abasirikare ba DR Congo i Kinshasa.

Abantu batandatu biciwe mu bitero ku biro bya Perezida Tshisekedi no ku rugo rw’umuntu we wa hafi muri politiki Vital Kamerhe, icyo gihe wari utaratorerwa kuba umukuru w’inteko ishingamategeko

Mu batawe muri yombi harimo abafite ubwenegihugu bwa Amerika batatu barimo n’uyu Tyler Thompson.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko iyo Minisiteri yasabye ko abakozi b’ambasade bagera ku Munyamerika “uwo ari we wese” wafunzwe nyuma ya ‘Coup d’État’, ariko “ntibarabyemererwa kugeza ubu”. 

Kugeza ubu ako gatsiko k’abantu 50 gategerejwe kugeza imbere y’ubutabera ngo karyozwe ibyo byaha.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062