Rayon Sports ni iyo kwitega ku isoko ry’abakinnyi "Akabigira kabizi karya imboga karitse!"

Jun 8, 2024 - 11:31
 0
Rayon Sports ni iyo kwitega ku isoko ry’abakinnyi "Akabigira kabizi karya imboga karitse!"

Rayon Sports ni iyo kwitega ku isoko ry’abakinnyi "Akabigira kabizi karya imboga karitse!"

Jun 8, 2024 - 11:31

Rayon Sports igiye kujya ku isoko ry’abakinnyi n’icyizere cyinshi, ni nyuma y’uko menshi mu mafaranga yari yiteze yamaze kuboneka.

Iyi kipe yari imaze igihe ituje, benshi bibaza uko izabaho umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 kuko abakinnyi ba yo benshi bamaze gusoza amasezerano kandi bikaba bigaragara ko nta mikoro yo kongeramo abandi.

Iyi kipe yaratuje ikora ibintu bya yo bucece, mbese byari "akabigira kabizi karya imboga karitse", na yo yakomeje kugaragaza ko nta bushobozi kuko aho bari biteze amafaranga yari ataraza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko byibuze 85% by’amafaranga iyi kipe izakoresha mu kugura abakinnyi banongerera abandi mu mwaka utaha w’imikino bamaze kuyabona.

Ubusanzwe amafaranga ya mbere y’ibanze ikoresha mu kugura abakinnyi ni amafaranga y’abaterankunga bo ku kuboko, kandi bategekeka aba baterankunga kuyatangira rimwe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, Skol yamaze guha iyi kipe miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda izifashisha mu kugura abakinnyi (aya ntaho ahuriye n’ayari mu masezerano batanga buri kwezi), yamaze kugera kuri konti.

Iyi kipe kandi yamaze kwakira amafaranga y’umuterankunga mushya baheruka gusinyana wa Tap&Go bagomba kuzaba bambaye ku kaboko. Ku mwaka agomba kujya yishyura miliyoni 68, yamaze kuzishyura.

Aya akaza yiyongera ku mafaranga ya Kompanyi ya Choplife na yo bambara ku kaboko agomba kwiyongera kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa Mbere bwabonanye na nyirayo, Mr Eazi wari mu Rwanda, baganira uburyo bwo bakongera amafaranga bahaga iyi kipe nubwo hataramenyekana ayo bongereyeho, ubusanzwe bishyuraga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Aya mafaranga akaba yiyongera ku mafaranga abakunzi ba Rayon Sports bakusanya yo kwisinyishiriza umukinnyi bashaka ushobora kuba Muhire Kevin. Ayo mafaranga yose iyo uyateranyije aragenda akagera muri miliyoni hafi 300.

Rayon Sports ikaba igiye gutangira kujya ku isoko ry’abakinnyi izakoresha umwaka w’imikino aho hari akanama kashyizweho ndetse bazafatanya n’umutoza Julien Mette. Byitezwe ko uyu mwaka izagura abakinnyi bashoboye atari ibyo kuzuza umubare, nishaka izakoresha abakinnyi 20 ariko yizeye neza ko bazatanga umusaruro.

Rayon Sports igiye kugarukana imbaraga ku isoko
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268