Prof Dr Simon Wiehler wayoboraga Kaminuza ya UTB yitabye Imana

Jun 12, 2024 - 09:49
 0
Prof Dr Simon Wiehler wayoboraga Kaminuza ya UTB yitabye Imana

Prof Dr Simon Wiehler wayoboraga Kaminuza ya UTB yitabye Imana

Jun 12, 2024 - 09:49

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, Nibwo hatangiye gusakara inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umuyobozi mukuru wa UTB, Prof Dr Simon Wiehler wapfuye ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.

Ni amakuru yamenyekanye cyane binyuze mu itangazo ry'umuyobozi wa UTB wungirije ushinzwe amasomo ry’uko uwari Umuyobozi Mukuru wayo yitabye Imana kuwa 10 Kamena 2024.
Prof. Simon wayoboraga iyi Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB), yakoze imirimo itandukanye, nk’aho yabaye Umuyobozi wungirije muri kaminuza y’ubuvuzi ya Fins muri Uganda, aba umushakashatsi n’inzobere mu gutegura imishinga.
Yahuguye abashakashatsi n’abasesenguzi ndetse akora ubushakashatsi bwinshi mu nzego zitandukanye muri Siyansi mbonezamubano na politiki n’indi mirimo itandukanye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Canada yitabye Imana amaze imyaka ibiri muri Kaminuza ya UTB yagiyemo mu mwaka wa 2022.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268