Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje igihe amashuri azongera gufungurira

May 9, 2024 - 04:42
 0
Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje igihe amashuri azongera gufungurira

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje igihe amashuri azongera gufungurira

May 9, 2024 - 04:42

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko amashuri azongera gufungura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Perezida yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gukora inama n’ishami ry’iteganyagihe, ryemeza ko imvura izagabanuka mu minsi iri imbere.

Amashuri yagombaga gufungura ku ya 29 Mata 2024, ariko Minisiteri y’Uburezi yongereye iminsi y’ikiruhuko bidaturutse ku bushake ahubwo biturutse ku biza by’imvura byateje umwuzure mwinshi mu gihugu hose.

Yagize iti “Ubu ababyeyi bose baragirwa inama, hashingiwe ku isuzuma ry’impuguke mu by’ikirere na guverinoma, ko ari byiza ko abana bacu basubira ku ishuri.”

Perezida yavuze kandi ko guverinoma izashora amafaranga mu kigega cy’igihugu gishinzwe iterambere rw’Igihugu mu rwego rwo gusana amashuri yangijwe n’umwuzure.

Ibi yabivugiye mu nzu mberabyombi ya Nairobi mu nama yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu turere twa Kajiado na Laikipia y’Amajyaruguru bayobowe n’abadepite barimo Kanchory Memusi (ODM) na Sarah Korere.

Perezida yatangaje kandi ko ku wa gatanu utaha hashyizeeho ikiruhuko rusange cyo kwibuka abibasiwe n’umwuzure.

Kuri uwo munsi, Perezida yavuze ko hazatangizwa gahunda nini yo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira a ibidukikije hagamijwe gukumira ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: "Kuri munsi, tuzatera ibiti kandi twibutse ko igisubizo cy’imihindagurikire y’ikirere ari ukwita ku bidukikije".

Perezida yatangaje ko gahunda ari iyo gutera ibiti miliyoni 200 kuri uwo munsi anasaba buri Munyakenya gutera nibura ibiti 50.

Ku bijyanye no gusenya ibikorwa remezo n’umwuzure, Perezida Ruto yavuze ko guverinoma izafatanya n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu gusana umuhanda wangiritse.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461