Perezida wa DR Congo Tsisekedi yagereranyije mugenzi we w'u Rwanda na Adolf Hitler

Dec 10, 2023 - 14:20
 0
Perezida wa DR Congo Tsisekedi yagereranyije mugenzi we w'u Rwanda na Adolf Hitler
Perezida Tshisekedi yagereranyije Paul Kagame na Adolf Hitler

Perezida wa DR Congo Tsisekedi yagereranyije mugenzi we w'u Rwanda na Adolf Hitler

Dec 10, 2023 - 14:20

Perezida Felix Antoine Tsisekedi ibi yabivuze ubwo yari imbere y'imbaga u'abaturage mu

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi ku wa gatanu yagereranyije Perezida Paul Kagame na Adolf Hitler mu mbwirwaruhame yatanze kubijyanye na kampanye igiye gukorwa mu gace k'iburasirazuba kazahajwe n'ibibazo by'amakimbirane.

Mu burasirazuba bwo muri Repulika iharanira demokarasi ya Kongo hari ibibazo bitandukanye birimo n'umutwe witwaje intwaro wa M23 wigaruriye uduce dutandukanye ku butaka bwa Kongo kuva mu mpera za 2021.

Kongo nibindi bihugu bitandukanye birimo ibyo mu burengerazuba bw'isi nka Amerika n'ubufaransa bivuga ko M23 iterwa inkunga n'u Rwanda, mu gihe u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.

" Nzaganira na Perezida Paul Kagame mubwire ibingibi kuko yashatse kugira imico nk'iya Adolf Hitler kuko mbona ashaka kwigarurira igihungu (DRC), ndabihamya ko iherezo rye rizaba nkirya Adolf Hitler." Niko Tshisekedi yambwiye abaturage bariho bamukomera amashyi mu nama yabereye Bukabu umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'amagepfo nkuko tubikesha ikinyamakuru cya BBC

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501