Perezida NEVA w’u Burundi ari mu mazi abira nyuma y’ibyo Abarundi batangiye kumukorera

Feb 9, 2024 - 14:04
 0
Perezida  NEVA w’u Burundi ari mu mazi abira nyuma y’ibyo Abarundi batangiye kumukorera

Perezida NEVA w’u Burundi ari mu mazi abira nyuma y’ibyo Abarundi batangiye kumukorera

Feb 9, 2024 - 14:04

Ishyirahamwe rigizwe n’abagore b’Aarundi ryitwa “Inamahoro,” ryatangaje ko rihangayikishijwe n’abasirikare b’iki gihugu boherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mirwano idafitiye inyungu u Burundi.

Ishyirahamwe rigizwe n’abagore b’Aarundi ryitwa “Inamahoro,” ryatangaje ko rihangayikishijwe n’abasirikare b’iki gihugu boherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mirwano idafitiye inyungu u Burundi. 

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli umwaka ushize wa 2023, nibwo ingabo z’u Burundi zatangiye kuvugwa mu mirwano M23 ihanganyemo na FARDC n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwayo zigizwe na Wazalendo, FDLR, Abacancuro ba Wagner n’ingabo za SADC.  

Gusa icyo gihe leta y’u Burundi yahise ibihakana yivuye inyuma, mu gihe M23 imaze gufata matekwa benshi mu ngabo z’u Burundi abandi benshi bakaba bamaze kuhasiga ubuzima, harimo n’abagiye bavugwa ko baburiwe irengero nyuma yo guhunga bagakwira imishwaro. 

Umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe rya Inamahoro, Marie Louise Baricako, mu kiganiro yahaye radio RpA yavuze ko kuba leta y’u Burundi ikomeje kohereza ingabo z’iki gihugu mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibateye impungenge. 

Yagize ati: “Ishyirahamwe rya Inamahoro turajwe inshinga n’icyemezo u Burundi bwafashe cyo kohereza abasirikare mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mugihe ahubwo bagafashe umwanya wo gukiza impande zihanganye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.”  

“Ntabwo dushaka kumenya ibyo M23 iri kurwanira, ariko se, turibaza inyungu leta y’u Burundi ifite muri iriya ntambara tukayibura, ni iyihe nyungu koko bafite?” 

Yakomeje agira ati: “Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yirengagije ineza y’u Burundi, ntiyaba umugabo uhuza abandi bagabo, ahubwo nawe aba umurwanyi mu barimo kurwana. Twebwe tubona nta nyungu iri mu kohereza Abarundi kurwana muri RDC, ibyo turabyanze abasirikare b’u Burundi batahe bakorere igihugu cyabo cy’u Burundi.” 

Uyu muyobozi w’ishyirahamwe rya Inamahoro, yanavuze ko leta y’u Burundi itohereza gusa abasirikare ahubwo iri no kohereza imbonerakure. 

Ibi byagarutsweho kandi n’ishyirahamwe rya Cefor-Arusha, riyobowe n’umurundi Jean Bosco Rwigemera.  

Iri shyirahamwe ku munsi w’ejo hashize ryamaganye ry’ivuye inyuma perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, rinagaragaza ko Evariste Ndayishimiye azabazwa ubwicanyi bukorerwa abasivile bo mu bwoko bw’Abatutsi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ku rundi ruhande radio RpA, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane, tariki ya 08 Gashyantare 2024, yatangaje ko leta y’u Burundi yashizeho igihano cy’urupfu ku musirikare wese uzanga kujya kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461