Perezida Ndayishimiye n’umugore we bagaragaye bahetse umusaraba

Mar 30, 2024 - 08:02
 0
Perezida Ndayishimiye n’umugore we bagaragaye bahetse umusaraba

Perezida Ndayishimiye n’umugore we bagaragaye bahetse umusaraba

Mar 30, 2024 - 08:02

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatanu Mutagatifu, yagaragaye ahetse umusaraba mu rwego rwo kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu.

Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagaragaye ahetse umusaraba ubwo yari yifatanyije n’abakristu gatolika bo mu Burundi.

Amafoto Perezidansi y’u Burundi yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana Ndayishimiye n’umufasha we Angeline Ndayubaha bahetse umusaraba, ubwo bifatanyaga na bamwe mu bakristu Gatolika mu mutambagiro w’uwa Gatanu Mutagatifu.

Ndayishimiye asanzwe ari umugatolika wamaramaje, ndetse akunze kugaragara kenshi yifatanyije n’abaturage be mu bikorwa by’amasengesho.

Uyu mukuru w’Igihugu kandi akunze gushimirwa kwicisha bugufi cyane bitandukanye n’abandi bakuru b’ibihugu bagenzi be bo hirya no hino ku Isi.

Ku rundi ruhande cyakora Ndayishimiye akunze kunengwa kuba mu myaka hafi ine amaze ayobora u Burundi nta kintu kigaragara arakorera abaturage b’igihugu cye mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene.

Muri iyi minsi abatemera imitegekere ye bamunenga kuba imbwirirwaruhame ze zisigaye zibanda cyane ku byo kurya, nyamara yakabaye asangiza Abarundi "ibitekerezo bizima" byagatumye imibereho yabo ihinduka.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062