Perezida Macron yashimangiye ko ingabo za NATO zishobora kuba zigiye kwinjira ku murongo wimbere muntambara muri Ukraine

Feb 27, 2024 - 17:03
 0
Perezida Macron yashimangiye ko ingabo za NATO zishobora kuba zigiye kwinjira ku murongo wimbere muntambara muri Ukraine

Perezida Macron yashimangiye ko ingabo za NATO zishobora kuba zigiye kwinjira ku murongo wimbere muntambara muri Ukraine

Feb 27, 2024 - 17:03

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko nubwo Ukraine itari mu bihugu bigize Umuryango w’Ubutabarane, NATO, bitavuze ko ingabo z’uwo muryango zidashobora kwinjira ngo zihangane n’iz’u Burusiya.

Macron yavuze ko ntacyo NATO itazakora ngo ibuze u Burusiya gutsinda intambara bumazemo imyaka ibiri muri Ukraine.

Yabitangarije i Paris kuri uyu wa Mbere ubwo abayobozi b’ibihugu by’i Burayi bahuriraga mu nama.

Yagize ati “Nta buryo na bumwe dukwiriye gushyira ku ruhande. Tuzakora igishoboka cyose tubuze u Burusiya gutsinda iyi ntambara.”

Mu gihe hari bimwe mu bihugu bidashyigikiye ko NATO ikomeza guha intwaro Ukraine , ko ahubwo bagakwiriye kuyisunikira mu biganiro, Macron yavuze ko birengagiza ukuri.

Ati “Dukwiriye kuva ibuzimu tukajya ibuntu, tukamenya ko umutekano wacu wugarijwe. U Burusiya ntabwo bukwiriye gutsinda muri Ukraine ariko kandi gutsindwa kwabwo, ni ukwizera ko umutekano wacu urindwa haba uyu munsi no mu gihe kizaza.”

Mu nama yahurije hamwe abayobozi b’i Burayi kuri uyu wa Mbere, hemejwe ko bagomba kongera inkunga baha Ukraine mu ntambara kandi ikagerayo vuba.

Nubwo imyaka ibaye ibiri Ukraine ifashwa kubona inkunga za gisirikare mu kurwanya u Burusiya, nta kidasanzwe yagezeho kuko nta duce dufatika irigarurira mu twafashwe n’u Burusiya.

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Rustem Umerov aherutse kuvuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’inkunga igihugu cye cyemerewe ibageraho itinze ntibashe gutuma batanga umusaruro nkuko bikwiriye.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi hatangiye kumvikana amakuru mu buyobozi bwa Ukraine, ko bigaragara ko batazatsinda intambara.

Hari miliyoni 60$ zaheze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika zirimo agomba kujya gufasha Ukraine, aho bamwe mu bagize Inteko bananiwe kumvikana ku kwemeza iyo nkunga kuko babona nta musaruro wo gukomeza gutanga inkunga mu ntambara ishobora gukemuzwa ibiganiro.

Macron yatangaje ko nibiba ngombwa ingabo za NATO zishobora kujya muri Ukraine
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268