Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bukomeza umuryango wa Nyakwigendera Dr. Geingob

Feb 26, 2024 - 11:46
 0
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bukomeza umuryango wa Nyakwigendera Dr. Geingob

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bukomeza umuryango wa Nyakwigendera Dr. Geingob

Feb 26, 2024 - 11:46

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bwo gukomeza Madamu Monica Geingos n’umuryango we nyuma yo gushyingura Dr. Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni ubutumwa bashyikirijwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard nyuma yo guhagararira Perezida Kagame muri uyu muhango wo gusezera kuri Dr. Hage Geingob bwa nyuma no kumushyingura.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Ngirente yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri uwo muhango wo gushyingura Dr. Geingob.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, bugira buti: “Yanasuye umufasha wa nyakwigendera, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kumukomeza.”

Perezida Kagame kandi ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bifatanyije mu kababaro na Monica Geingos, umuryango wose n’abaturage na Namibia iyo nkuru y’inshamugongo ikimara gutangazwa mu ntangiriro z’uku kwezi.

Yashimye ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, akora ubudahwema akorera abaturage ndetse n’umuhate yashyiraga mu guharanira Afurika yunze ubumwe bizakomeza kwibukwa mu bisekuru byinshi bizaza.

Dr Ngirente yavuze ko urupfu rwa Dr Geingob ari igihombo gikomeye kuri Namibia na Afurika muri rusange.

Yavuze ko nubwo Dr Geingob yapfuye, yasigiye Abanyafurika no ku yindi migabane umurage ukomeye wo guharanira ubwigenge n’ubutabera.

Umuhango wo gushyingura Dr. Geingob webereye mu nkengero za Windhoek witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu n’abigeze kuba ba Perezida 25, hamwe n’ibihumbi by’abaturage ba Namibia.

Dr. Geingob yahawe icyubahiro n’abasirikare barasa ibitwaro bya rutura bizwi nka ’21-gun salute’, ndetse nahagurutswa indege z’intambara zo mu bwoko bwa K-8.

Geingob watabarutse ku myaka 82 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Namibia inshuro ebyiri ndetse aba na Perezida wa gatatu w’icyo gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1990.

Dr Hage Geingob yayoboye Namibia kuva mu 2015, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501