Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rweteguye kurwana intambara na RDC mu gihe bibaye ngombwa

Jun 21, 2024 - 09:24
 0
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rweteguye kurwana intambara na RDC mu gihe bibaye ngombwa

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rweteguye kurwana intambara na RDC mu gihe bibaye ngombwa

Jun 21, 2024 - 09:24

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurwana intambara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe iki gihugu cyaba kirushojeho intambara nk’uko abarimo Perezida wacyo Tshisekedi bamaze iminsi babyigamba.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Pelerman wa Televiziyo ya France 24.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa RD Congo ahasanzwe habarizwa umutwe w'inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari ikibazo ku mutekano warwo.

Yavuze ko uyu mutwe w’abasize bakoze Jenosideri umaze imyaka ibarirwa muri 30 iba mu burasirazuuba bwa Congo, gusa Umuryango Mpuzamahanga aho kugira icyo uwukoraho uhitamo gushinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23.

Perezida Paul Kagame wasubizaga umunyamakuru wamubazaga niba u Rwanda rwarohereje ingabo muri RDC, yavuze ko mu gihe cyose FDLR iteje ikibazo u Rwanda ikiri hakurya "tuzasubiza mu buryo bukwiye tubona ko bwakemura ikibazo, ibyo nta kibazo kibirimo".

Abajijwe niba intambara hagati ya RDC n’u Rwanda ishoboka, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yaba ibayeho u Rwanda rwiteguye kuyirwana, kuko ntacyo gutinya rufite.

Ati: "Ndagendera ku byo Perezida Tshisekedi amaze igihe asubiza ndetse n’ibyo yazamuye nk’ikibazo. Ndatekereza mu byo yakubwiye akababibwira abandi bantu inshuro nyinshi yemwe no hambere aha, yavugaga gushoza intambara ku Rwanda hanyuma agakuraho Guverinoma; ibintu nk’ibyo. Niba umuntu avuze ibintu nk’ibyo mu gihe nk’iki ngiki, ku ruhande rumwe ushobora gutekereza ko uyu muntu yakinaga cyangwa akaba nta kindi kintu cyo kuvuga afite. Gusa nanone bijyanye n’ubunararibonye ndetse n’amateka yacu, ntacyo tudaha agaciro".

Perezida Kagame yabajijwe niba yiteguye kurwana mu gihe intambara yaba ibayeho, asubiza ko "mu gihe ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo n’ibibikomokaho byaba byambutse bikaza ku butaka bwacu cyangwa ibizaturuka ahandi, twiteguye kurwana. Kubera ko turiho nk’umusaruro wo kuba twararwaniriye uburenganzira bwacu no kubaho kwacu. Ibyo nta kibazo kibirimo. Niba hari ikitubangamiye, rwose nta banga ririmo... ntacyo dutinya."

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu gihe rwaba rushotowe, mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yatangaje ko ateganya gutera u Rwanda akamuhirika ku butegetsi, nyuma yo kumushinja kuba umwanzi igihugu cye gifite.

Perezida Tshisekedi kandi aherutse kuvuga ko azakora ibishoboka byose agatuma iherezo rya Perezida Paul Kagame riba nk’iry’umunyagitugu Adolf Hitler.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472