Perezida Kagame yahaye imirimo mishya Amb. Mukaruliza na Dr. Uwicyeza

Mar 12, 2024 - 18:23
 0
Perezida Kagame yahaye imirimo mishya Amb. Mukaruliza na Dr. Uwicyeza

Perezida Kagame yahaye imirimo mishya Amb. Mukaruliza na Dr. Uwicyeza

Mar 12, 2024 - 18:23

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, yahaye imirimo mishya ba Ambasaderi Monique Mukaruliza na Dr Doris Uwicyeza Picard.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yagize Mukaruliza Ambasaderi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ubutwererane.

Uyu mudipolomate yari asanzwe akora muri iyi Minisiteri, dore ko yayikoragamo nk’umujyanama mu byerekeye igenamigambi.

Mukaruliza kandi yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Zambia na Malawi, aba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse na Minisitiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Dr Uwicyeza ku rundi ruhande we yagizwe Umuhuzabikorwa w’itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yari asanzwe ari umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501