Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Jun 14, 2024 - 09:29
 0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Jun 14, 2024 - 09:29

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan uri kurangiza inshingano ze, mu rwego rwo kumusezera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Perezidansi ya Repubulika, yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan uri gusoza inshingano ze, mu rwego rwo gusezera mu gihe ari kurangiza inshingano yarimo.”

Uyu Mudipolomate w’u Burusiya, uri gusoza inshingano ze mu Rwanda nka Ambasaderi, yakiriye muri Village Urugwiro ari kumwe n’itsinda ry’Abadipoloma bo mu Gihugu cye bari bamuherekeje, bari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Ububanyi mu Karere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Uyu Mudipolomate usanzwe amenyerere gukorera ku Mugabane wa Afurika, dore ko yagiye akora muri za Ambasade z’u Burusiya mu Bihugu binyuranye muri Afurika, ndetse akaba yarakoze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, aho n’u Rwanda rufite Ingabo, yagize uruhare runini mu guteza imbere umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda.

Mu bihe yari muri izi nshingano za Ambasaderi w’u Burusiya n’u Rwanda, Guverinoma z’Ibihugu byombi, zasinyanye amasezerano y’imikoranire, arimo ay’ingufu za Nikeleyeri.

U Rwanda n’u Burusiya, bisanganywe umubano mwiza, kimwe n’ibindi Bihugu bya Afurika, nk’uko byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame umwaka ushize ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bihugu bimwe byo mu burengerazuba bwa Afurika nka Benin, Guinea-Bissau na Guinea, akavuga ko imikoranire ya Afurika n’u Burusiya idakwiye kubonwa nk’ikibazo.

Ubwo yari i Cotonou, Perezida Kagame yavuze ko “U Burusiya kimwe n’Ibindi Bihugu bikomeye, ntabwo ari ikibazo kuri twe. Ikibazo ni ibyo Bihugu by’ibihanganye bifite ibibazo byabyo bigomba gukemura.”

Umukuru w’u Rwanda icyo gihe yakomeje agira ati “Muzumva hari abakomeza kwibaza kuba u Bushinwa n’u Burisiya bari gukorana na Afurika, ariko bo ko bativuga, bo bafite burenganzira ki bwo kuba muri Afurika abandi bo badafite?”

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda uri kurangiza inshingano ze
Bari kumwe na Gen (Rtd) James Kabarebe
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268