Perezida Biden yatangaje ko u Buyapani n’u Buhinde byanga abanyamahanga urunuka

May 3, 2024 - 12:37
 0
Perezida Biden yatangaje ko u Buyapani n’u Buhinde byanga abanyamahanga urunuka

Perezida Biden yatangaje ko u Buyapani n’u Buhinde byanga abanyamahanga urunuka

May 3, 2024 - 12:37

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko u Buyapani n’u Buhinde bisanzwe ari inshuti zabo, byanga abanyamahanga cyane cyane abimukira.

Nk’uko BBC ibisobanura, Biden yavuze aya magambo tariki 1 Gicurasi 2024 ubwo yari mu gikorwa cyo gushakisha inkunga azifashisha mu kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Biden yavuze ko aya matora azaba mu Ugushyingo 2024 arangwa n’ubwisanzure, umwihariko wa Amerika na demokarasi, yongeraho ko bizashoboka kubera ko igihugu cyabo giha ikaze abimukira, bitandukanye n’ibindi bikomeye.

Yagize ati “Kubera iki? Kubera ko duha ikaze abimukira. Mubitekerezeho. Kubera iki ubukungu bw’u Bushinwa buri guhungabana nabi? Kubera iki u Buyapani bufite ibibazo? Kubera iki u Burusiya? Kubera iki u Buhinde? Ni ukubera ko byanga abanyamahanga. Ntabwo bishaka abimukira.”

Elbridge Colby wabaye Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ingabo kuva mu 2017 kugeza mu 2018, yatangarije ku rubuga X ko u Buyapani n’u Buhinde ari inshuti zikomeye z’igihugu cyabo, bityo ko mu gihe abayobozi bo muri Amerika babivugaho, baba bakwiye kubyubaha.

Colby yagize ati “U Buyapani n’u Buhinde ni inshuti zikomeye cyane kandi z’ingenzi. Dukwiye kubivuga mu cyubahiro bikwiye. Kuvuga amagambo atatekerejweho cyane ku nshuti zacu ni agasuzuguro kandi ni ubwenge buke.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika mu rwego rw’umutekano, John Kirby, yasobanuye ko Biden atari agambiriye kugaragaza nabi u Buyapani n’u Buhinde, ahubwo ngo yasobanuraga politiki y’igihugu cyabo ku bimukira.

Kirby yagize ati “Inshuti zacu n’abafatanyabikorwa bazi mu buryo bufatika uko Perezida Biden abaha agaciro, uko aha agaciro ubucuti bwabo n’ubufatanye. Bazi uko aha agaciro igitekerezo cy’ubucuti n’ubufatanye.”

Perezida Biden yavuze aya magambo nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, yagiriye muri Werurwe 2024, aho yavuze ko umubano w’ibihugu byabo nta cyashobora kuwusenya.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501