Paul Rusesabagina wamaze igihe afungiye mu Rwanda yihakanye ibihumbi 20 by’Amayero yahaye FLN, yikoma Niyomwungere wamugejeje i Kigali

May 12, 2024 - 18:55
 0
Paul Rusesabagina wamaze igihe afungiye mu Rwanda yihakanye ibihumbi 20 by’Amayero yahaye FLN, yikoma Niyomwungere wamugejeje i Kigali

Paul Rusesabagina wamaze igihe afungiye mu Rwanda yihakanye ibihumbi 20 by’Amayero yahaye FLN, yikoma Niyomwungere wamugejeje i Kigali

May 12, 2024 - 18:55

Paul Rusesabagina wamaze igihe afungiye mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba, yongeye kwisubiraho, ashimangira ko ibihumbi 20 by’Amayero yemereye ubutabera ko yahaye umutwe w’iterabwoba wa FLN atigeze abitanga, ndetse anikoma Pasiteri Niyimwungere Constantin wamugejeje i Kigali.

Rusesabagina yongeye kumvikana mu mvugo ihakana ibyaha byose yemereye imbere y’ubutabera bw’u Rwanda n’imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24 yo mu Bufaransa. Cyabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga kuko uyu mugabo yari ari i San Antonio muri Texas aho asanzwe atuye.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’umwaka urenga uyu mugabo ahawe imbabazi zatumye asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahurwa, ibindi birangizwa.

Muri iki kiganiro na France 24, umunyamakuru Marc Perelman abaza Rusesabagina niba atari afite ubwoba umunsi yafataga indege imwerekeza i Burundi, ariko bikaza kurangira yisanze i Kigali ndetse agatabwa muri yombi.

Undi mu gusubiza avuga yikoma Pasiteri Niyomwungere Constantin uri mu bagize uruhare mu kumugeza i Kigali, ashimangira ko yari yamwizeye kuko yumvaga ari umukozi w’Imana.

Ati “Nari mbizi ko ari ibintu birimo ibyago kubera ko na mbere yo kwemera ubutumire nari ndi kuvugana n’umugabo nari narabwiwe nk’umugabo ukorera Imana, nk’Intumwa y’Imana. Ntabwo nari nzi ko ashaka kunshimuta, ariko nari mfite ubwoba bwo kujya mu Karere, ariko abantu bari bafite inshingano (zo kumutumira) bari bazi uwo mushinga.”

Nubwo Rusesabagina avuga ibi, muri Werurwe mu 2021 ubwo Pasiteri Niyomwungere Constantin yatangaga ubuhamya mu rubanza rwe, yavuze ko nta wigeze amutumaho uyu mugabo, ahubwo yahisemo gukorana n’ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kumenya imigambi ya Rusesabagina.

Bishop Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n’uko yababajwe n’ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

Yavuze ko yumvise amarira y’abaguye mu bitero akumva yamufasha abagizweho ingaruka n’ibitero babona ubutabera.

Ati “Sinize karate, sinzi kurashisha imbunda. Kwemera ibyo bintu nari mfite ibintu bibiri birimo kwemera gupfa cyangwa ngakira. Ninjye watanze igitekerezo ngiha Michael. Icyo nari nkwiriye gukora naragikoza mu gihe gikwiye.’’

Yakomeje ati “Navuga ko ari Umwuka Wera wamfashije, nafataga n’igihe cyo kwiyiriza ubusa Nsenga.’’

Niyomwungere yavuze ko yamenye ibikorwa bibi bya Rusesabagina nyuma yo gusoma amakuru kuri internet, ndetse abimubazaho, undi abimwemerera atazuyaje.

Ati “Nagize ubwoba nk’umukozi w’Imana. Naramuhamagaye mvugana na we, ndamubaza nti ‘abantu bawe ni bo bakoze bino.”

Rusesabagina mu kumusubiza yagize ati “Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze. Byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n’abasirikare b’u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage.”

Yihakanye ibihumbi 20 by’Amayero yahaye FLN

Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN. Yavuze ko yateye inkunga y’ibihumbi 20 by’Amayero ndetse akanakusanya andi agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ikiganiro hagati ya Rusesabagina ari kumwe na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge yabarizwaga muri FLN.

Mu biganiro bagiranye icyo gihe Gen Irategeka yaramubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha, yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro hitwaga mu murima.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwana wa Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago witwa Ndagijimana Jean Chrétien, ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa na Sankara batwerekaga amafoto.’’

Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ari we atuma kureba amafaranga.

Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe.

Muri iki kiganiro na France24, Rusesabagina yihakanye iby’aya mafaranga nubwo yayemereye mu butabera bw’u Rwanda.

Ati “Nta mafaranga nahaye uwo mutwe witwaje intwaro”

Umunyamakuru Marc Perelman yahise amwibutsa ko yabyemereye Urukiko, undi mu kumuhwika avuga ko “nabyemeye kugira ngo ndokore ubuzima bwanjye."

Ikindi Rusesabagina yongeye guhakana ni ibaruwa yanditse asaba imbabazi kugira ngo afungurwe.

Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501