Pastor Germaine wahoze akora umwuga udakiranutse w’ubusambanyi yasezeranye n’uwahoze acungira The Ben umutekano bivugisha benshi-Reba Amafoto hano

Jun 1, 2024 - 06:22
 0
Pastor Germaine wahoze akora umwuga udakiranutse w’ubusambanyi yasezeranye n’uwahoze acungira The Ben umutekano bivugisha benshi-Reba Amafoto hano

Pastor Germaine wahoze akora umwuga udakiranutse w’ubusambanyi yasezeranye n’uwahoze acungira The Ben umutekano bivugisha benshi-Reba Amafoto hano

Jun 1, 2024 - 06:22

Pastor Niragire Germaine wahoze akora umwuga udakiranutse w’ubusambanyi ariko akaza kwakira agakiza, yasezeranye imbere y’amategeko n’umuhanuzi Tuyishime Ganza, ibintu byatigishije imbuga nkoranyambaga.

Guhera ku mugoroba wa tariki ya 30 Gicurasi 2024 imbuga nkoranyambaga zatangiye kubomborana bitewe n’inkuru y’abari mu ivugabutumwa babiri bafite inkuru idasanzwe bihuje. Abo ni Tuyishime Ganza wakoze ubukwe na Pastor Germaine.

Tuyishime Ganza yamaze igihe kitari gito acungira umutekano umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin [The Ben], ariko nyuma aza kubihagarika, yinjira mu gukora umurimo w’Imana.

Ni mu gihe Pastor Germaine yahoze akora umwuga w’uburaya, nyuma aza kuwuvamo atangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Aba bombi basezeraniye mu mategeko mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bumvikanye amashimwe ari menshi.

Pastor Germaine yagize ati: ”Ikintu nabwira abantu ni uko umugambi w’Imana utajya upfa, ikindi umugambi w’Imana nturogwa, Imana iyo ivuze ijambo irarisohoza.”

Umuhanuzi Ganza yavuze ko yahuye na Germaine ubwo yari akigera i Kigali avuye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rusizi aho avuka.

Mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda, Ganza yagize ati: ”Turanezerewe ibyo Yesu akoze mu rukiko twanyuzemo ntabwo byari byoroshye.”

Ubu bukwe bwabo bwagiye butegwa imitego irimo kuba Ganza ngo hari umukobwa yaba yarateye inda, ariko ibyo yabihakanye.

Indi mihango y’ubukwe bw’aba bombi iteganijwe kuwa 28 Nyakanga 2024.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461