Nyuma yuko agarutse mu Rwanda iyumvire imbamutima za Green P kuri Hip Hop.

Feb 10, 2024 - 08:51
 0
Nyuma yuko agarutse mu Rwanda iyumvire imbamutima za Green P kuri Hip Hop.

Nyuma yuko agarutse mu Rwanda iyumvire imbamutima za Green P kuri Hip Hop.

Feb 10, 2024 - 08:51

Umunyamakuru wamamaye mu myaka yo ha mbere, MC P Wamamaye na Green P bagaragaje uko abaraperi baciriweho iteka mu ivuka ry’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, mu gihe abakoraga izindi njyana wasangaga bahabwa amahirwe ya kabiri.

Ibi aba basore babigarutseho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ cya IGIHE, cyari kigamije kurebera hamwe iterambere ry’injyana ya Hip Hop kuva yakwaduka mu Rwanda kugeza uyu munsi imyaka imaze kurenga 20 abakunzi b’umuziki bayibyina.

Ni kenshi injyana ya Hip Hop bashatse kuyihagarika ariko bitewe n’urukundo ba nyirayo bari bayifitiye bashyizemo imbaraga zabo zose ndetse bakomeza intambwe ijya mbere yo guhangana nabashakaga kuyizimya.

Green P yagize ati “Hip Hop yaciye mu nzira nyinshi zari zinagoye ariko igera aho irafata. Twaje tuzi ko impano ihagije ariko twaje gusanga ari injyana yuzuyemo ishyamba.”

Ibyaha abaraperi bashinjwaga byiganjemo imyitwarire mibi, Green P yavuze ko byabageragaho ndetse banakunze kubiririmba mu ndirimbo zitandukanye. 

Green P ahamya ko uretse n’abanyamakuru n’aba Producer batangiye kurekera gukora Hip Hop binjira mu gukora izindi njyana.

Kudashyigikirwa, n’itangazamakuru ku rundi ruhande ritaboroheye, byatumye imikorere y’abaraperi igenda icika intege.

Akomoza ku byabacaga intege, Green p yagize ati “Urumva kiriya gihe kubera ubukangurambaga bwari bwarakozwe, inkuru nziza zacu ntabwo zavugwaga, wasangaga bahora batuvugaho ibintu bibi, ugakora igitaramo ntihagire ukivugaho nyamara cyarangira bakavuga ngo yari yasinze nyamara mu kwamamaza igitaramo ukagira ngo ntibari babizi. Urumva wa mugani wa KGB twarwanaga n’ibiremwa by’umwijima.”

Ni kenshi abaraperi bagiye bashaka gufungura imiryango ariko ntibabone aho bahera ndetse nta na rimwe uzumva umuraperi ushima ibi cyangwa biriya ahubwo bose bahora bavuga ko uko bagerageje kujya mbere niko basubizwa inyuma.

Aba bombi uko bahurije hamwe bashimiye ikiragano gishya cya Hip Hop babashimira uburyo baje bagatangira urugendo rushya no kongera kwigarurira imitima y’abakunzi ba Hip Hop.

Green P ahamya ko abaraperi bashya mu muziki w’u Rwanda abakundira ko bahinduye umuvuno bagakora umuziki badahanze amaso itangazamakuru ryari ryarafunze amayira ya bakuru babo.

Ati “Bariya bana icyiza cyabo ikintu mbakundira baje bakoresha imbuga nshya zari zimaze kuba nyinshi, wasangaga badakeneye abanyamakuru mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Basoje kandi babwira abahanzi ba Hip Hop kuba bashyira hamwe bakaganira ku bibazo bimwe na bimwe bibugarije kuko ibyinshi babihuriyeho kandi nibo ubwabo bagomba guhangana nabyo no gushaka inzira zihamye zo kubikemura no kuzamura ibendera ryabo.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270