Nyirabukwe wa Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yitabye Imana

Jun 1, 2024 - 07:27
 0
Nyirabukwe wa Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yitabye Imana

Nyirabukwe wa Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yitabye Imana

Jun 1, 2024 - 07:27

Nyirabukwe wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marian Robinson yitabye Imana, ku myaka 86.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wa Michelle Obama yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we rivuga ko “Marian Robinson yaruhutse mu mahoro muri iki gitondo, ku buryo kugeza n’ubu nta n’umwe muri twe uriyumvisha uko ubuzima buzakomeza adahari”.

Mu butumwa Barack Obama yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko “Hazabaho Marian Robinson umwe gusa. Mu gahinda kacu, duhumurizwa n’impano idasanzwe y’ubuzima bwe. Tuzamara imyaka yacu yose isigaye tugerageza gutera ikirenge mu cye.”

Marian Robinson yamenyekanye cyane mu 2009, nyuma y’umwaka umwe ubwo umukwe we yari amaze gutsindira kuyobora Amerika kuko yafashe icyemezo cyo kuva ku ivuko i Chicago, ajya kuba muri White House kugira ngo abashe kurera abuzukuru be.

Robinson yabonye izuba mu 1937, avukira mu Mujyi wa Chicago. Yashakanye na Fraser Robinshon, waje kwitaba Imana mu 1991, ari nawe babyaranye Michelle Obama. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062