Nyina wa Diamond yavuze kuri gahunda yo kwambura abana b’umuhungu we ba Nyina

Jan 17, 2024 - 22:38
 0
Nyina wa Diamond yavuze kuri gahunda yo kwambura abana b’umuhungu we ba Nyina

Nyina wa Diamond yavuze kuri gahunda yo kwambura abana b’umuhungu we ba Nyina

Jan 17, 2024 - 22:38

Sanura Kasim [Mama Dangote], nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko ubwo abana b’ubumuhungu we bazaba bujuje imyaka 7 bagomba kuza kubana na se.

Ni mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, televiziyo y’umuhungu we, aho yari abajijwe igihe abana ba Diamond bazazira kubana na se burundu.

Mama Dangote akaba yavuze ko nibuzuza imyaka 7 bagomba kuza kuba muri Tanzania kubera ko ari ho iwabo.

Ati "umwana agejeje imyaka 7 ni bwo umufata, iyo bari mu biruhuko baraza, tubakeneye n’ejo baza ariko nibageza imyaka 7 bazaza hano muri Tanzania ni ho iwabo, ni ho kwa se."

Nubwo avuga ibi ariko abana babiri Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan bamaze kuyuzuza aho Latifah Dangote uyu mwaka yuzuza imyaka 9 n’aho Prince Nillan akaba afite 8.

Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha Donna we akaba azuzuza imyaka 5 muri uyu mwaka ndetse akaba yarakuwe mu ishuri yigagamo muri Tanzania ajya kwiga muri Kenya.

Nyina wa Diamond yavuze ko abana b'umuhungu we bagomba kuza kuba muri Tanzania

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268