Nyanza/Busasamana: Ikamyo yakoze impanuka yinjira mu nzu ya Pasitori Muberandinda Aminadab uri mu kiruhuko cy’izabukuru[Amafoto]

Jun 14, 2024 - 10:19
 0

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Rukari ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yapakururaga ibigori, yagonze inzu y’umu Pasitori.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 13 Kamena 2024 yasenye inzu ya Pasitori Muberandinda Aminadab uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Amakuru avuga ko ubwo iyo modoka y’uwitwa Samuel yapakururaga ibyo bigori, yacitse feri iruhukira mu nzu y’uwo mu Pasitori.

Amakuru avuga ko yasenye igice kimwe cy’inzu ariko inangiza ibikoresho byo mu nzu bya Pasitori Muberandinda uri mu kigero cy’imyaka 80.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461