Nyanza: Ubushinjacyaha n’abahoze ari abayobozi bakomeye mu Karere rurageretse

May 30, 2024 - 16:20
 0
Nyanza: Ubushinjacyaha n’abahoze ari abayobozi bakomeye mu Karere rurageretse

Nyanza: Ubushinjacyaha n’abahoze ari abayobozi bakomeye mu Karere rurageretse

May 30, 2024 - 16:20

Ubushinjacyaha n’abahoze ari abayobozi bakomeye mu Karere ka Nyanza impande zose ziburana zajururiye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyafunze abo bahoze bayobora muri ako Karere.

Abo bahoze ari abayobozi mu Karere ka Nyanza ni Enock Nkurunziza wari ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyanza (DM), Jean Bosco Mpitiye wahoze ashinzwe amasoko ya leta mu karere ka Nyanza na Niyonshimye Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza.

Me Joseph Habimana wunganira Olivier Niyonshimye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bamaze gutanga ubujurire bwabo.

Hari amakuru avuga ko Ubushinjacyaha nabwo bwatanze ubujurire.

Twageragejeje kumva uruhande rw’Ubushinjacyaha ariko ntibyadushobokeye.

Gusa Me Joseph Habimana wunganira uwahoze ari gitifu aziko Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye kandi kuba ababuranyi bombi barajuriye bikurikije amategeko.

Icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Huye cyajuririwe n’icyemezo cyabafatiwe kibafunga.

Urwo Rukiko rwakatiye bariya bahoze ari abayobozi bakomeye nyuma yuko Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’ibindi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

- Advertisement -

Urukiko rwemeje ko Niyonshimye Olivier ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko kandi rwemeje ko Niyonshimye Olivier ahamwe n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahanishije Niyonshimye Olivier wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza igifungo cy’imyaka umunani no gutanga ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ku byaha byombi yahamijwe.

Urukiko kandi rwemeje ko Mpitiye Jean Bosco ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwahanishije Mpitiye Jean Bosco wahoze ashinzwe amasoko ya leta mu karere ka Nyanza igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri ku cyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko kandi rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko Nkurunziza Enock ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko kandi rwahanishije Nkurunziza Enock wari ushinzwe imirimo rusange (DM) mu karere ka Nyanza igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri ku cyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwemeje ko Niyonshimye Olivier wari Gitifu w’akarere ka Nyanza na Mpitiye Jean Bosco wahoze ashinzwe amasoko ya leta ko badahamwa n’icyaha cyo guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Gusa kiriya cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyajuririwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Aba bahoze ari bayobozi bose batawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2023 bafungiwe mu mujyi wa Kigali.

Baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bararekurwa by’agateganyo nyuma urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwongera kubata muri yombi.

Bafungiye mu mujyi wa Kigali mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere.

Niba nta gihindutse ubujurire bwabo buzaburanwa muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461