Nyamasheke: Yakoreshaga uburyo budasanzwe mu kwiba Moto, none afashwe amaze kwiba eshatu

Feb 21, 2024 - 07:34
 0
Nyamasheke:  Yakoreshaga uburyo budasanzwe mu kwiba Moto, none afashwe amaze kwiba eshatu

Nyamasheke: Yakoreshaga uburyo budasanzwe mu kwiba Moto, none afashwe amaze kwiba eshatu

Feb 21, 2024 - 07:34

Mu Mudugudu wa Murenge, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, Bikorimana Jean Bosco w’imyaka 29 yongeye gufatirwa kuri moto yari akimara kwiba nyuma y’izindi nshuro ebyiri nabwo yagiye agerageza kuziba agafatwa.

Uyu ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gufatwa atwaye iyo moto ayigejeje mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato.

Mubayire Eliel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugali, yatangarije Imvaho Nshya ko ubu bujura bwabaye ahagana sita z’amanywa zo ku wa Mbere, itariki ya 19 Gashyantare.

Bivugwa ko yacunze umumotari ari mu nama y’ikimina abarizwamo muri Tyazo, mu Murenge wa Kanjongo, ahita atwara iyo moto yari iparitse hafi y’aho inama yaberaga.

Mubayire yavuze ko Bikorimana na we yabanje kwitabira iyo nama agacunga uwo mumotari ku jisho, yabona ahuze akabona akajya gucomokora moto ye akayitwara bitamusabye kuba afite urufunguzo rwayo.

Inama y’ikimina irangiye nyiri moto yagiye kureba aho yayisize arayibura, ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB, maze ku bufatanye bwa RIB n’abaturage bavugaga ko babonye uwo musore kuri moto baramukurikirana.

Kubera ko ngo yagendaga kuri iyo moto yirukanka cyane, bagerageje guhanahana amakuru maze afatirwa mu Murenge wa Cyato ahagana saa munani z’igicamunsi, ayimazeho amasaha 2 ayitwaye.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501