Nyamasheke: Uwaboheye umugore we mu nzu iminsi 5 ndetse akamwica urubozo yatawe muri yombi

Jun 6, 2024 - 13:36
 0
Nyamasheke: Uwaboheye umugore we mu nzu iminsi 5 ndetse akamwica urubozo  yatawe muri yombi

Nyamasheke: Uwaboheye umugore we mu nzu iminsi 5 ndetse akamwica urubozo yatawe muri yombi

Jun 6, 2024 - 13:36

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Munyandekwe Elisha w’imyaka 47 ukurikiranyweho kwica urubozo umugore we yari amaze iminsi itanu aboheye mu nzu, amaguru n’amaboko.

Uyu mugore n’umugabo bafitanye abana barindwi batuye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje ko Munyandekwe uri mu biyita abarakare basohotse mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ko uyu mugabo na bagenzi be basanzwe barigometse no kuri Leta bavuga ko ubuyobozi bwo mu Isi bushyirwaho n’abantu atari Imana ibushyiraho, batagomba kubwubaha.

Uyu mugabo ngo yabanje gukura abana be barindwi mu ishuri, n’uwo ubuyobozi busubijemo bugacya yongeye kurimukuramo.

Abana be babiri bakuru barimo umukobwa w’imyaka 20, ari na we mfura ye, basangiye na se imyumvire banga kurisubiramo burundu, icyakora abato bo bemera kurisubiramo.

Ubwo ubuyobozi bwazaga kubareba, bwasanze biga bacunganye na se ubatoteza ngo ntashaka ko biga mu Isi kuko amashuri yabo bazayasanga mu ijuru.

Gitifu Uwizeyimana akomeza avuga ko uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’imyaka, ngo nta na rimwe ajya atangira umuryango we Mituweli, ko kwivuza cyangwa kuvuza umuryango we atabikora.

Ntiyemera gahunda za Leta nk’Umuganda, amatora n’izindi gahunda za Leta ngo ntashobora kuzubahiriza, ariko igihangayikishije ubuyobozi ni uko iyo myumvire ayanduza n’abana be.

Gitifu Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko intandaro yo kuboha umugore we no kumwica urubozo ifite inkomoko mu mwaka wa 2020 mu gihe cya COVID 19, ubwo uyu mugore yaje gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe bikekwa ko bwaba bwaraturutse ku itoteza uyu mugabo yamukoreraga.

Umugabo yanze kumuvuza avuga ko atamuvuriza mu Isi, gusa nta n’ubwisungane mu kwivuza yari afite. Icyo gihe ubuyobozi bwarabimenye bujyayo bubatangira Mituweli bose uko ari 9 ngo bubashe kumuvuza.

Yagize ati: “Yajyanywe kwa muganga bamwitaho, bamuha imiti anatangira gukira, ariko umugabo we aza kumwambura iyo miti arayijugunya amubuza kongera kwivuza ko Imana yabibabujije, anamubuza kugira aho atarabukira, umugore ajya mu bwigunge.”

Uyu mugore ngo yakomeje kuba muri ubwo buzima bubi, ikibazo cyo mu mutwe gisa n’ikigarutse muri iyi minsi ariko abantu ntibabimenya kuko bari bamaze igihe kirekire batamubona kubera guhezwa mu nzu.

Yafungiwe mu cyumba aboshye amaguru n’amaboko, n’amadirishya afungishwa imisumari

Tariki ya 1 Kamena 2024, ni bwo Munyandekwe yafashe umugore we amubohesha imigozi ya palasitiki amaguru n’amaboko, amurambika mu cyumba aragifunga, n’idirishya ryacyo arikubitamo imisumari ku buryo ritafunguka.

Yatwaye urufunguzo rumwe urundi aruha umukobwa we mukuru bahuje imyumvire.

Gitifu Uwizeyimana akomeza avuga ko kugira ngo bimenyekane byaturutse ku muturanyi w’uru rugo wari umaze iminsi atabona uyu mugore, abajije umwe mu bana babo bato aho nyina asigaye aba, amubwira ko se yamuboshye akamuta mu cyumba kimwe mu nzu yabo.

Yararaga aboroga akirirwa uko, ariko iminsi itanu ishize acika intege urusaku rwe ruragabanyuka. Umugabo amenye amakuru yagise ayatanga ku Murenge

Gitifu Uwizeyimana Emmanuel ati: “Amakuru yangezeho saa tatu n’igice z’igitondo z’uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, mpita mpamagara inzego z’umutekano dukorana tujyayo dusanga hakinze.”

Yakomeje agira ati: “Twahamagaye umukobwa wabo mukuru tumubaza niba koko nyina afungiye mu nzu arabyemera tumusaba gufungura tukareba.”

Avuga ko umukobwa yahise ahamagara se wari urimo acururiza kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, se amubwira kutabakingurira, ariko kuko bari bamaze kugera mu nzu n’umukobwa yemeye ko urufunguzo rumwe arufite arakingura.

Gitifu ati: “Tugezemo twasanze biteye ubwoba. Umugore ahambiriye amaguru n’amaboko, arambitse aho, inzara yenda kumunogonora, ahahambiriye haratangiye kubyimba cyane, icyumba ahambiriyemo umunuko ari wose kuko byose yabyikoreragaho ntasukurwe n’aho yabikoreye ntihasukurwe, mbese yarakorewe ibikorwa bya kinyamaswa.”

Yavuze ko byabaye ngombwa ko Umurenge ubanza gutangira umuryango wose w’abantu 9 Mituweli y’iyi minsi isigaye ngo umwaka wa mituweli 2023-2024 urangire, bahamagara abagore bari mu Bajyanama b’Ubuzima baraza baramusukura babona kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Mugonero mu karere ka Karongi, aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Avuga ko bahise bashakisha umugabo bamufatira mu isoko rya Mugonero saa sita n’igice bahita bamushyikiriza RIB, sitasiyo ya Gihombo.  

Gitifu Uwizeyimana avuga ko uko bigaraga atari ubwa mbere yari amuboshye ntibimenyekane hanze, ubu bwo akaba yari yakabije cyane kuko yari yamukoreye iyicarubozo bigaragara ko rikomeye, akagaya n’aba bana be bakuru babona nyina yicwa urubozo gutyo ntibihutire gutanga amakuru.

Avuga ko uyu Murenge urimo abandi baturage barenga 50 bafite iyi myemerere, badakozwa ibyo kujyana abana mu ishuri, urwaye ntavuzwe kuko nta Mituweli batanga.

Uyu muyobozi asaba abafite iyi myemerere mibi kuyireka, bagasenga nk’abandi bakareka gukomeza kwiyita Abarakare.

Abaturage na bo basabwe buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, uwo bamaze iminsi batabona bakamenya impamvu, bakumva irimo ikibazo bakihutira gutangira amakuru ku gihe.

Yashimiye uyu muturage watanze amakuru, asaba n’abandi kujya bagera ikirenge mu cye, kuko aba Barakare bashobora kuba bafite n’abandi bahohotera mu miryango y’abo.