Nyamasheke:: Umunyeshuri yitabye Imana ubwo yari mu isomo rya siporo

Apr 20, 2024 - 19:08
 0
Nyamasheke:: Umunyeshuri  yitabye Imana ubwo yari mu isomo rya siporo

Nyamasheke:: Umunyeshuri yitabye Imana ubwo yari mu isomo rya siporo

Apr 20, 2024 - 19:08

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yitabye Imana ubwo yari mu isomo rya siporo. Ntihinyurwa Pierre w’imyaka 13 yigaga muri G.S Makoko mu Murenge wa Kagano,Akarere ka Nyamasheke akaba yiteguraga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.

Umuyobozi w’Ishuri rya G.S Makoko, Ntagwabira Silas ,  yabwiye UMUSEKE dukeshya iyi nkuru ko  byabaye ku munsi wejo ku itariki ya 19 Mata 2024 ku isaha ya saa cyenda n’iminota mirongo itanu  bari mu isomo rya Siporo.

Ati”Ayo makuru niyo,  byabaye ejo bari mu isomo rya siporo mbere yo gukina mwarimu yabajije abarwaye abavana mu bandi we yumvaga nta kibazo afite ajya mu kibuga nk’abandi”.

Ntagwabira yanavuze ko umwana yikubise hasi akajya muri koma, mwarimu w’isomo rya siporo akabimumenyesha.

Yongeraho ko   n’abandi barezi bahageze,  bagakora ubutabazi bw’ibanze, bahamagaza imodoka n’ababyeyi be barahagera bamujyana mu Bitaro.

Ati”Umwana yirukaga  ashaka ko bamuhereza umupira, asubira inyuma yitura hasi.  Mwarimu yarampamagaye ambwira ko umwana yagiye muri koma n’abandi barezi duhamagaza imodoka iraza n’ababyeyi be tumujyana mu Bitaro bya Kibogora bavuga ko ubwonko bwe bwahise businzira”.

Umuyobozi w’ishuri yavuze ko nta bundi burwayi bazi yari  afite.

Andi makuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera  yajyaga abwira ababyeyi be ko  atameze neza, ibi byago bibaye bataramujyana kwa muganga ngo bamenye uko ubuzima bwe bwifashe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 nibwo nyakwigendera yashyinguwe.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461