Nyagatare: Umunyeshuri yabeshye ko mugenzi we aguye mu bwiherero birangira babusenye!

Jun 7, 2024 - 13:58
 0
Nyagatare: Umunyeshuri yabeshye ko mugenzi we aguye mu bwiherero birangira babusenye!

Nyagatare: Umunyeshuri yabeshye ko mugenzi we aguye mu bwiherero birangira babusenye!

Jun 7, 2024 - 13:58

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Rukomo II ruhereye mu murenge wa Rukomo wo mu karere ka Nyagatare bwemeje ko ku wa Kane tariki 6 Kamena 2024 hari umwana wiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri abanza , wabeshye ko hari umwana muto uguye mu bwiherero ariko nyuma yo kubusenya avuga ko yababeshyaga.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uwo mwana abwiye mugenzi we ko abonye umwana wiga mu mashuri y’incuke agwa mu bwiherero bw’iryo shuri, mugenzi we yahise abivuga bituma amasomo ahagarikwa kugira ngo hashakishwe uwo mwana ariko nyuma avuga ko yabeshye ntabyabayeho.

Iby’aya makuru byemejwe na Dismas Iyakaremye, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rukomo ya Kabiri, wavuze ko nyuma yo gusenya ubwiherero kugira hashakishwe umwana byavugwaga ko yaguyemo, umwana wari watanze amakuru yavuze ko ntawaguyemo ahubwo yabeshyaga.

Dismas yagize ati “Ayo makuru twayamenye bitewe n’umunyeshuri wari ubitubwiye ariko twakurikiranye kugira tumenye niba amakuru aduhaye ari ukuri dusanga ari igihuha.Twafashe umwanzuro wo kuvuga ngo tuwarete tuyividure dukuremo umwanda tumenye amakuru nyayo ariko dusanga ari igihuha.”

Iyakaremye yakomeje avuga ko nyuma yo kuganiriza uwo mwana akavuga ko yabeshyaga bagerageje no kumubaza icyatumye ahimba icyo ikinyoma.

Ati”Umwana twagerageje kumuganiriza dusanga ari iby’ubwana, twabimubajije aravuga ngo ntabwo yari azi ko byakomera gutyo.”

Uwo muyobozi yasabye ababyeyi gutoza abana ikinyabupfura no kwirinda gutanga amakuru y’ibinyoma dore ko icyo gihuha cy’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 cyahungabanyije abantu benshi barimo n’abarezi bwahagaritse kwigisha nyuma yo kubwirwa ko umwana aguye mu bwiherero.

M. Elia I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250781087999