Nyagatare : Ibitera Byashyiriweho Irondo Ryihariye, Nyuma Yo Guteza Ibihombo Mu Bacuruzi

Mar 28, 2024 - 11:16
 0
Nyagatare : Ibitera Byashyiriweho Irondo Ryihariye, Nyuma Yo Guteza Ibihombo Mu Bacuruzi

Nyagatare : Ibitera Byashyiriweho Irondo Ryihariye, Nyuma Yo Guteza Ibihombo Mu Bacuruzi

Mar 28, 2024 - 11:16

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo barishimira ko batakibangamirwa n’inyamanswa zitwa ibitera kuko hari abarinzi babyo babibuza kwinjira mu baturage

Kamuriza Julienne, umuturage w’Umudugudu wa Mirama ya kabiri akaba n’umucuruzi w’imineke n’amandazi, avuga ko mbere byari bimubangamiye cyane kuko byajyaga bimutera igihombo mu gihe atabibonye biza kuko ubundi igisubizo kwari ugukinga.

Agira ati “Ntabwo biheruka kuza hashyizweho ababirinda. Mbere byandiraga imineke n’amandazi mu gihe ntabibonye ngo mpite nkinga ariko ubu ntakibazo.”

Muri uyu Mudugudu hari aho bise mu rw’ibitera nk’ahantu byakundaga kuba cyane, Nsabimana Jean Felix, avuga ko uretse konera abaturage no guterura inkono ku ziko ngo n’abanyuraga mu muhanda bikoreye imineke cyangwa amandazi byaribamburaga ariko ubu ngo babonye agahenge.

Yagize ati “Ibitera byoneraga abantu n’uwasize nk’uwasize ibiryo cyangwa indi myaka iribwa mu gipangu ugasanga birabijyanye n’abantu baca hano bikoreye nk’imineke bikabibaka nyine byari bibangamye cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ku bufatanye na RDB, hashyizweho abarinzi b’ibitera ku buryo babibuza kwinjira mu baturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.

Ati “Twashatse abantu babikumira babibuza gusohoka muri ririya shyamba kugira ngo bijye mu baturage n’umuturage ubonye byasohotse ashobora guhamagara abo bantu, bafite telefone n’impuzankano wamubona ukamwibwira ariko turimo gushaka igisubizo kirambye cya ziriya nyamanswa.”

Uretse muri Pariki y’Akagera, ibitera binagaragara mu ishyamba ry’ibiti by’imikingo rikikije umugezi w’Umuvumba rireshya na hegitari hafi 400.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268