Nyagatare : Ibitera Bidatinya No Guterura Indobo Y’amandazi N’amagi Birembeje Abaturage Bibahombya Bikomeye

Feb 4, 2024 - 11:02
 0
Nyagatare : Ibitera Bidatinya No Guterura Indobo Y’amandazi N’amagi Birembeje Abaturage Bibahombya Bikomeye

Nyagatare : Ibitera Bidatinya No Guterura Indobo Y’amandazi N’amagi Birembeje Abaturage Bibahombya Bikomeye

Feb 4, 2024 - 11:02

Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’ibitera bizengereje abaturage bibahombya mu kigero cyo hejuru cyane ko ngo byangiza imyaka ihinze ndetse bikanagera mu bicuruzwa naho bikiba.

Amakuru asaba ubufasha kuri iki kibazo yatanzwe na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko izi nyamaswa zizwi nk’Ibitera zibarembeje zibatwara ibintu, ku buryo ngo hari n’abacuruzi zitwara ibicuruzwa byabatezaga imbere mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Aba baturage bavuga koi bi bitera byihariye bitameze nk’ibindi cyane ko ngo hari nibitinyuka bikiba indobo zuzuye amandazi cyangwa amagi bikazitwara nyamara aribyo bicuruzwa ahanini byatezaga imbere abacuruzi benshi bo muri aka gace.

Ngo byumwihariko abaturage barembejwe n’ibi bitera ni abegereye ishyamba rya rwimikinga, ari naryo ribamo izi nyamaswa zizwi nk’Ibitera ndetse n’izindi zirimo inkende. Umwe mu bacuruzi bo muri aka gace witwa Nsengiyaremye yagize Ati “Biradutungura bikaza bikadutwara imineke, bikadutwara imigati, amandazi, buri kimwe cyose biraza bikaduhombya. Biduteye igihombo gikomeye.”

Undi witwa Joyce Kampororo avuga ko ibitera bidatinya no guterura indobo irimo amagi cyangwa amandazi, Uretse abacuruzi, n’abaturage b’abahinzi barataka igihombo baterwa n’izi nyamaswa zibonera imyaka, ku buryo aho byageze batirirwa bajya gusarura.

Gusa ku bufatanye bw’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, baherutse gushyirwa mu nkengero z’iri shyamba riturukamo izi nyamaswa, kugira ngo ruzikumire, ariko n’ubundi ntibizibuza kuza.

Abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko kurinda ko ibitera bikomeza kubuza abantu amahwemo bishoboka ariko ngo hari ibyo kwitondera, Ange Manishimwe Ati “Ibisanguge ni inyamaswa ziba zifite microbes na virusi nyinshi, ni yo mpamvu ntekereza ko abo bantu bazirinda bagombye kuba nabo bafite ubwirinzi.”

Avuga ko abo bantu bagombye kuba bafite udupfukamunwa, udupfukamazuru n’ingofero zabigenewe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Stephen Gasana avuga ko bashatse bariya basore ngo bakumire ibitero nk’umuti w’agateganyo, ariko ko hazatekerezwa umuti urambye.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268