Ntwari Shalif ukiri ku ntebe y'ishuri, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite (AMAFOTO)

May 27, 2024 - 13:02
 0
Ntwari Shalif ukiri ku ntebe y'ishuri, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite (AMAFOTO)

Ntwari Shalif ukiri ku ntebe y'ishuri, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite (AMAFOTO)

May 27, 2024 - 13:02

NTWALI Shalif usanzwe ari akiri umunyeshuri muri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara Campus, yatanze kandidatire ye nk'umukandida ku mwanya w'ubudepite.

Ntwali wifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko kuba amatora yarigijwe inyuma byatumye agira amahirwe yo kuzuza imyaka isabwa kugira ngo yiyamamaze.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe Burundi mu gihe ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

 Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472