"Ntamikino igomba kuza kUmwanya wa Perezida”_Perezida wa NEC Madamu Oda Gasinzigwa yavuze kuri Kandidatire zanzwe

Jun 21, 2024 - 05:48
 0
"Ntamikino igomba kuza kUmwanya wa Perezida”_Perezida wa NEC Madamu Oda Gasinzigwa yavuze kuri Kandidatire zanzwe

"Ntamikino igomba kuza kUmwanya wa Perezida”_Perezida wa NEC Madamu Oda Gasinzigwa yavuze kuri Kandidatire zanzwe

Jun 21, 2024 - 05:48

Madamu Oda Gasinzigwa,uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora,NEC, yatangaje ko nta muntu ukwiye gutekereza ko gushaka kuba Perezida byoroshye, kuko abaturage baba biteze byinshi ku mukandida.

Yabitangarije mu kiganiro kibanziriza ibikorwa byo kwiyamamaza cyahuje abayobozi bo muri NEC n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kamena 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yemeje ko badashobora kwica amategeko bemerera abifuza kujya ku rutonde rw’abakandida kandi batujuje ibisabwa.

Yagize ati “Nta muntu wavuga ko gushaka kuba Perezida ari ikintu cyoroshye. Perezida ni umwanya w’ingenzi, aho abaturage baba bakwitezeho byinshi. Twizera ko ushaka kuba Perezida, ari ngombwa ko aba azi ngo ‘Perezida ni muntu ki? Asabwa gukora iki? Itegeko Nshinga ryacu rimuvugaho iki?’ Ni umwanya ukomeye cyane, si uwo gukinisha.”

Gasinzigwa yasobanuye ko mu gihe kibanziriza gutanga kandidatire, NEC yabanje gusobanura birambuye ibyo uwifuza kuba Perezida asabwa.

Ati “Ni yo mpamvu mu bikorwa byose turimo gutegura, turasobanura duhereye mu mizi, tugatanga umurongo ngenderwaho kugira ngo ushaka kwiyamamaza yinjire neza muri iyi gahunda. Dufata umwanya uhagije, tugasobanurira aba bose bashaka kwiyamamaza.”

Muri rusange, abantu icyenda bari baratanze kandidatire ariko hemejwe abakandida batatu bari bujuje ibisabwa: Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa DGPR na Mpayimana Philippe wigenga. Abakuwe ku rutonde rw’abazahatana bari bafite ibibazo birimo kutuzuza imikono 600, irimo 12 yo muri buri karere.

Perezida wa NEC yatangaje ko ku mukandida wigega, kubona imikono 600 irimo 12 y’abamushyigikiye muri buri karere byari byoroshye kuko bose bahawe umwanya uhagije, uburenganzira bwabo burubahirizwa.

Ati “Mu Rwanda dufite uturere 30. Muri buri karere, byari byoroshye kubonamo imikono 12. Buri wese yahawe uburenganzira, yahawe umwanya kandi yasobanuriwe ibisabwa ariko ku bw’amahirwe make, hari abatarashoboye kwitegura neza, ariko mu gihe kiri imbere dufite andi matora.”

Abakuwe ku rutonde, nk’uko Gasinzigwa yabisobanuye, nta n’umwe NEC yimye umwanya wo kugerageza aya mahirwe. Ati “Twebwe nk’urwego rutanga ubufasha, nta muntu twigeze twima umwanya wo kugerageza amahirwe.”

Gasinzigwa yavuze ko bamaze guhura n’abakandida bose baba abo mu mitwe ya politiki n’abigenga ndetse n’abazabafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza aho baganiriye ku migendekereye yabyo.

Ati “Bose bagomba kugira uburenganzira bwo kumenya ibyemewe n’ibitemewe mu bihe byo kwiyamamaza.”

Yavuze ko kugeza ubu, abakandida bemejwe bose bamaze gushyikiriza NEC, urutonde rw’ahantu bazakorera ibikorwa byo kwiyamamaza kandi bamaze no gusaba impushya mu turere aho bose bemerewe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga. Amatora azaba ku ya 14 no ku ya 15 Nyakanga 2024.

IVOMO:IGIHE

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461