Niyorora umaze imyaka 35 yigisha, yiyamaje inshuro ebyiri atsindwa none yongeye gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

May 24, 2024 - 11:05
 0
Niyorora umaze imyaka 35 yigisha, yiyamaje inshuro ebyiri atsindwa none yongeye gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Niyorora umaze imyaka 35 yigisha, yiyamaje inshuro ebyiri atsindwa none yongeye gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

May 24, 2024 - 11:05

Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, Niyirora Elizabeth umaze imyaka 35 yigisha, yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’umudepite ku nshuro ya gatatu agiye kugerageza ayo mahirwe.

Elizabeth yavuze ko yatangiye kugerageza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, ndetse no mu 2018 nabwo biba uko, none kuri iyi nshuro yavuze ko yizeye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

Yagize ati “Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n’ubwa gatatu ngerageze amahirwe.”

Niyirora Elisabeth yagaragaje ko impamvu akomeje guhatana ari uko udashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.

Ati “Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n’abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n’ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.”

Yagaragaje ko icyizere afite gishingiye ku buryo akorana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi nko mu matsinda abarizwamo kuko usanga bamufata nk’intangarugero.

Ati “Icyizere mfite gishingira uko mbana n’abaturage, banyiyumvamo ndetse bananyise akazina ka mutimawurugo, rero dukorana neza haba mu matsinda y’abagore n’ahandi.”

Niyirora asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika, afite imyaka 57 kandi akaba amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989.

Yatanze kandidatire ye ku mwanya w’umudepite ku cyicaro cyihariye cy’abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Ametegeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Ubudepite n’uw’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Nyuma yo kwakira izo kandidatire biteganyijwe ko zigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 14 Kamena 2024.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472