Niwe mukobwa rukumbi usobanura filime mu Rwanda! Ibyihariye kuri Ndabaga wihebeye ibyo gusobanura filime [AMAFOTO]

Apr 21, 2024 - 15:57
 1
Niwe mukobwa rukumbi usobanura filime mu Rwanda! Ibyihariye kuri Ndabaga wihebeye ibyo gusobanura filime [AMAFOTO]

Niwe mukobwa rukumbi usobanura filime mu Rwanda! Ibyihariye kuri Ndabaga wihebeye ibyo gusobanura filime [AMAFOTO]

Apr 21, 2024 - 15:57

Ntabwo arubaka izina ku rwego ruhambaye ariko abantu bamwe batangiye kumumenya kandi banyuzwe n’ibikorwa bye, kubera ubuhanga no kuba ari umwe mu bakobwa bake binjiye mu mwuga w’ubusobanuzi bwa filime.

Abarebye filime zirimo “Missing Nine’’,“Believe’’,“The Woman in the House Across the Street from the Girl in the Window’’, “He’s Into Her’’, “Promised Land’’, “Fatal Affair’’, “Kung Fu Zohra’’, “Mea Culpa[Kelly Rowland Trevante Rhodes]’’, “Love in Sadness’’ n’izindi; bo bamaze kumumenya.

Ubu ari gukorana n’uwitwa Simba Gaheza na we uri mu basobanuzi b’abagabo bagezweho muri ‘Dubbing’ za filime zica kuri Zacu TV.

Uwo nta wundi ni Mukantwari Ariane ukoresha amazina ya Unique Directrice w’Agasobanuye cyangwa Ndabaga Agasobanuye. Uyu mukobwa w’imyaka 25 yavutse 18 Nzeri 1998.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko uyu mwuga yawutangiye mu 2020, biturutse ku kuba yarabonaga nta bakobwa bagakora.

Ati “Icyatumye nkora agasobanuye ni uko nta mukobwa cyangwa igitsinagore nabonaga kibikora.’’

Ikindi ashimangira ni uko nk’uko mu Rwanda abagore n’abakobwa bahawe amahirwe menshi, biri mu byamuteye imbaraga.

Ati “Numva ko kuba ndi igitsinagore gisobanura filime, ni ibintu bigaragaza ko mu Rwanda uburinganire koko buhari kandi twitinyutse.’’

Urugendo rwarimo ibirushya…

Yavuze ko atangira gukora aka kazi byari ibintu bikomeye kuri we cyane ko harimo abagabo gusa.

Ati “Urugendo ntibyari byoroshye kwisanga mu kintu ari wowe wenyine harimo abantu mudahuje igitsina, ukisangamo wenyine.’’

“Nagiye mpura na byinshi, ibicantege, abatanyishimira bari benshi. Abasobanuzi bakomeye nitegerezaga ukuntu bakora hari n’amagambo najyaga numva ngo uzakore ikintu kitigeze gikorwa n’undi muntu, nibyo byanteye imbaraga.’’

Kimwe mu byo yifashisha mu kwigarurira imitima y’abamukurikira birimo gushyiramo ibintu bibasetsa, agamije kubashimisha.

Ndabaga agaragaza ko kimwe mu bimufasha cyane ari ugukomeza kwiga ururimi neza, kugira ngo ahinyuze abantu bagira imyumvire yo kuvuga ngo ntibareba filime yasobanuwe n’umukobwa cyangwa umugore.

Uyu mukobwa avuga ko ikintu ashaka gukora mu mwuga we nk’intego, ari ugutinyura abandi bakobwa.

Ati “Intego nfite ni ukuba umukobwa wa mbere mu gusobanura filime ndetse no gutinyura abandi.’

Ikindi kandi agaragaza ko ashaka gusobanura filime zubaka Abanyarwanda, zidatandukiriye umuco.

Kuri uyu mukobwa filime ikintu kimaze kumushimisha mu gihe amaze akora aka kazi, ari ugukora inziza zigisha abantu bahemuka kubera ko umuntu afite ubumuga bakamufata nabi.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062