Nigeria: Uwabaye Perezida aratungwaho agatoki kuba nyirabayazana w’ikibazo gikomereye Igihugu cyanzamuriye umujinya abaturage

Jun 4, 2024 - 18:55
 0
Nigeria: Uwabaye Perezida aratungwaho agatoki kuba nyirabayazana w’ikibazo gikomereye Igihugu cyanzamuriye umujinya abaturage

Nigeria: Uwabaye Perezida aratungwaho agatoki kuba nyirabayazana w’ikibazo gikomereye Igihugu cyanzamuriye umujinya abaturage

Jun 4, 2024 - 18:55

Mu gihe ubukungu bukomeje kuzamba muri Nigera, Minisiteri y’Imari iratunga agatoki Muhammadu Buhari wahoze ayobora iki Gihugu, kugira uruhare mu kukinjiza muri ibi bibazo, byatumye bamwe mu baturage birara mu mihanda basaba Leta kugira icyo ikora.

Minisiteri w’Imari yatangaje ko mbere y’umwaka wa 2023 ibintu byari bimeze neza, ariko mbere gato yo kugira ngo Muhammadu Buhari ave ku butegetsi Guverineoma ye yafunze Kompanyi 800 zakoreraga hirya no hino mu Gihugu.

Iyi Minisiteri ivuga ko uku gufunga ibi bigo by’ubucuruzi, byasize icyuho gikomeye mu bukungu bw’Igihugu, binatuma ibiciro bitumbagira cyane ubuzima burushaho guhenda.

Minisiteri y’Imari ya Nigeria itangaje ibi mu gihe abaturage bakomeje kwijujuta no kwigaragambiriza itumbagira ry’ibiciro, basaba Perezida Bola Tinubu ko yagira icyo akora kugira ibintu bisubire ku murongo.

Hirya no hino muri Nigeria, ibigo bimwe by’amashuri, amavuriro, abakozi ba Leta batandukanye ndetse n’ibitaro byafunze imiryango, ndetse abakoramo basaba Guverinoma kongeza imishahara kuko ayo bahembwa atakigira icyo abamarira kubera itumbagira ry’ibiciro ku masoko byikubye inshuro nyinshi.

Aba bakozi basaba kongezwa imishahara kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko, batanga urugero rw’umufuka w’umuceri uri kugura ibihumbi 75 by’Ama-Naira akoreshwa muri Nigeria.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268