Nigeria: Umugabo warumaze iminsi mike arongoye ,umugore we yamusutseho amazi ashyushye

Mar 29, 2024 - 16:17
 0
Nigeria: Umugabo warumaze iminsi mike arongoye ,umugore we yamusutseho amazi ashyushye

Nigeria: Umugabo warumaze iminsi mike arongoye ,umugore we yamusutseho amazi ashyushye

Mar 29, 2024 - 16:17

Umugore uherutse gushyingirwa, Amina Abashe,yasutse amazi ashyushye cyane ku mugabo we Shehu Abdullahi, nyuma yo kumubuza kuvugana kenshi kuri telefoni n’abandi bagabo. Ibi byabereye mu gace ka Kontangora gaherereye muri nigeria muri Leta ya Nigeria.

Uyu mugabo, Abdullahi, waganiriye kuri Telefoni na Daily Trust, aryamye mu bitaro bikuru bya Kontagora, yavuze ko hari hashize amezi abiri gusa ashyingiranywe n’uyu mugore, nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere.

Yavuze ko yashwanye n’uyu mugore nyuma yo kumubona kenshi aganira n’abandi bagabo kuri telefoni ubuhagarara.

Abdullahi yasobanuye ko nyuma y’amezi abiri bashyingiranwe, uyu mugore yanze kwimukira iwe bituma ajya iwabo kuburana ngo bamwohereze cyangwa bamusubize inkwano ze.

Yavuze ko ku mugoroba wo ku wa kabiri w’iki cyumweru, umunsi ibyo byabereye, umugore we yamuhamagaye kuri telefoni ngo aze mu rugo igitaraganya, hanyuma amubwira ko atagishishikajwe no kubana nawe,ko hari umuntu ushaka kumusubiza inkwano ye.

Yavuze ko icyo gihe yari kuri telefone n’umugabo bikekwa ko ari umukunzi we.

Yongeyeho ati: “Icyo gihe, nararakaye ngerageza kumwaka telefoni maze afata icyuma kugira ngo akintere ariko nashoboye kukimwambura”.Uyu mugore wari utetse amazi yahise yiruka arayazana ayamumenaho.

Ntacyo ubuyobozi bw’ako gace bwatangaje kuri iyi nkuru.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062