Nigeria: Pasiteri yirukanye kuruhimbi umugore watangaga ubuhamya bw'ibinyoma

Apr 18, 2024 - 07:15
 0
Nigeria: Pasiteri yirukanye kuruhimbi umugore watangaga ubuhamya bw'ibinyoma

Nigeria: Pasiteri yirukanye kuruhimbi umugore watangaga ubuhamya bw'ibinyoma

Apr 18, 2024 - 07:15

Pasiteri yakemanze ubuhamya bw'uwashimaga Imana ahita amukura ku ruhimbi, ahita abwira abayoboke be ko ntamuntu azihanganira utanga ubuhamya agamije kubeshya.

Pasiteri witwa Paul Enenche Dunamis, umushumba w'itorero ryitwa International Gospel Center riherereye mu murwa mukuru wa Nigeria Abuja, yirukanye kuruhumbi umukobwa wariho ashima Imana, ariko Pasiteri akaza gukemanga ubuhamya bwe aho yatahuye ko ariho abeshya. 

Uwo mukobwa mu buhamya bwe, yavuga ko ashima Imana yamushoboje kuba ariwe wenyine mu muryango wiwabo wabashije kwiga akarangiza Kaminuza. 

Yagize ati" Ndashima Imana kuba Arijye muntu mu muryango wacu wabashije kwiga ngenyine nkarangiza kaminuza, ubu nkaba ndi umunyamategeko nakuye muri Kaminuza nkuru ya Nigeria yitwa National Open Nigeria ( NOUN)

Ubwo yatanga ubwo buhamya, Pasiteri Paul yaje kugira amakenga bitewe nukuntu icyongereza yakoreshaga cyari hafi yantacyo, maze ahita amubaza niba koko yarize Kaminuza.

Pasiteri yagize ati" ufite iyihe mpamya bumenyi mu Mategeko?

Uwo mukobwa ahita atangira kujijinganya ahita amubwira ko afite iyitwa BSc.

Maze Pasiteri ahita amusubiza ngo, niyo ufite? Undi ati" yego niyo mfite.

Paaiteri n'umujinya mwinshi yahise abona ko ariho abeshya maze ahita amusaba kuva kuruhumbi ako kanya ahita abwira abayoboke be ko ntamuntu numwe azihanganira ko ajya kuruhimbi ajyanywe no kubeshya ngo aratanga ubuhamya.

Ibi byabaye mu materaniro yo kucyumweru tariki ya 14 Mata 2024, nyuma yaho hasohokeye iyo video igaragaza uburyo Pasiteri yirukanye ku ruhimbi uwo mukobwa wariho atanga ubuhamya, abakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukenye harimo nabanenze imyitwarire ya Pasiteri wakojeje isoni uwo mukobwa imbere yabakristo be .

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062