Nigeria: Haravugwa inkuru y’akababaro ku mukobwa wari watangaje ibyazamuye impaka

Jun 11, 2024 - 08:01
 0
Nigeria: Haravugwa inkuru y’akababaro ku mukobwa wari watangaje ibyazamuye impaka

Nigeria: Haravugwa inkuru y’akababaro ku mukobwa wari watangaje ibyazamuye impaka

Jun 11, 2024 - 08:01

Umukobwa wo muri Nigeria, wari umaze iminsi agaragara mu biganiro atangaje ko yabaye imbata yo gusambana n’imbwa, yiyahuye bitunguranye, bishengura benshi barimo uwo bakoranye ibyo biganiro.

All Africa News yatangaje ko uyu mukobwa yari amaze iminsi akoranye ikiganiro n’umukinnyi wa filmi Abiola Adebayo amubwira ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri umwana bituma akurana agahinda gakabije.

Yavugaga ko ibyo bikomere byatumye yegurira urukundo rwe imbwa no kuzigirira irari, bigatuma atangira kujya aryamana na zo aho kuryamana n’abantu.

Abiola Adebayo bakoranye ikiganiro akanashyira hanze uruhererekane ry’ibyo biganiro, yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mukobwa wiyahuye kuba ntacyo yabikozeho ngo amube hafi abashe gukira agahinda gakabije bikamuviramo kwiyahura.

Abiola Adebayo yavuze ko abantu bakwiye kujya basobanukirwa ibibazo by’abandi bakamenya niba nta ndwara y’agahinda gakabije bafite, mu rwego rwo gukumira ko bakwiyambura ubuzima.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268