Ngororero : Abaturage barishimira ubukangurambaga bwiswe ‘Nk’umurabyo 12’ (AMAFOTO)

Feb 11, 2024 - 13:41
 0
Ngororero : Abaturage barishimira ubukangurambaga bwiswe ‘Nk’umurabyo 12’ (AMAFOTO)

Ngororero : Abaturage barishimira ubukangurambaga bwiswe ‘Nk’umurabyo 12’ (AMAFOTO)

Feb 11, 2024 - 13:41

’Nk’umurabyo 12’ ni ubukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 05 Gashyantare 2024 n’Umurenge wa Hindiro,ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzindi nzego z’ubuyobozi zo muri aka karerere, ubu bukangurambaga buzamara iminsi 30,bukaba bugamije kwihutisha Imihigo 12 byagaragaye ko igenda biguruntege kandi ifitiye abaturage akamaro.

Ny’uma yo gutangiza ubukangurambaga, abatuye Umurenge wa Hindiro babwiye Ikinyamakuru Iwacupress.com ko babwakiranye yombi kandi ngo banabwitezeho umusaruro ushimishije binyuze mu kubavana mu bukene,kumenya gusoma no kwandika ndetse n’ibindi..,kandi ngo baba biteguye gushyiraho itafari ryabo.

Nizeyumuremyi Eric utuye mu Kagali ka Gatega mu Murenge wa Hindiro yagize ati : ”Ubu bukangurambaga buje bukenewe,nk’abaturage ntitwari tuzi akamaro ko kujya muri Ejo Heza ariko ubu tugiye kwigishwa akamaro kabyo nuko natwe dufate iya mbere mu kuyijyamo”.

Murekeyisoni Alodie utuye mu Murenge wa Hindiro yagize ati : ”Nkanjye sinzi gusoma no kwandika,ariko batubwiye ko bagiye gushyiraho amarerero ku bantu bakuze,nzajya mu ishuri nige ku buryo nzamenya gusoma icyapa cyo ku muhanda,gusoma ubutumwa nandikiwe muri telefoni ndetse n’ibindi rwose bizangeza kure.”

Murekeyisoni yanagaragaje uruhare rwe mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Ati : ”Ngiye kuyishishikariza abaturanyi banjye ndetse n’abo dusengana,nabo babwire bagenze babo kandi twabwiwe ko iyi gahunda aritwe ifitiye akamaro, nidushyira hamwe ntakizatunanira”.

Musabyimana Japhet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro yashimiwe Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwahisemo gutangiriza ubu bukangurambaga mu murenge abereye umuyobozi ndetse anabwizeza ubufatanye.

Yagize ati : ”Ndashimira byimazeyo ubuyobozi bw’akarere buhora bushaka icyateza imbere umuturage, kuba muri uy’umurenge wa Hindiro mbereye umuyobozi hatangirijwe ubukangurambaga ’Nk’umurabyo 12’ ibi bigaragaza ko abaturage bitaweho uko bikwiye,ni ubukangurambaga bw’ingirakamaro ku baturage ndetse n’abayobozi muri rusange,natwe nk’ubuyobozi twiteguye gushyiraho ishyiga ryacu binyuze mu kubugeza ku tugari twose tugize uy’umurenge,imidugudu ndetse n’amasibo”.

Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yatangarije Iwacupress.com impamvu batangije ubukangurambaga ’Nk’umurabyo 12’ ndetse nicyo buje gukemura.

Yagize ati : ”Twabonye hari imwe mu mihigo ifitiye abaturage akamaro iri kugenda biguru ntege nuko duhitamo gushyiraho gahunda ya ‘Nk’umurabyo 12’ ni ubukangurambaga bugamije kwihutisha iyo mihigo kugira ngo ifashe abaturage kwihuta mu iterambere kandi izagera mu Mirenge yose igize akarere ka Ngororero,Utugari,Imidugudu ndetse n’amasibo, iyi gahunda tuyitezeho umusaruro ushimishije kuko umuturage azasobanurirwa akamaro ko kujya muri Ejo Heza,Kugarura umwana mu ishuri, abatazi gusoma no kwandika bazabimenya ndetse n’ibindi.. ”.

Meya Nkusi asoza asaba abayobozi n’abaturage bose kugira uruhare muri iy’igahunda kugira ngo izagerweho uko bikwiye.

Ati : ”Gahunda ’Nk’umurabyo 12’ ni gahunda izahuza abayobozi n’abaturage,ntabwo yagerwaho uko bikwiye abayobozi mutayigizemo uruhare ngo musobanurire abaturage uko izakorwa ndetse n’icyo igamije, turabasaba kuyigira iyanyu mugakorana neza n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo igere ku ntego yayo”.

Ubukangurambaga ‘Nk’umurabyo 12’ bwitezweho kuzihutisha Imihigo 12 irimo MUSA 2024-2025, Ejo Heza,VUP/FS Recovery ,Kongera Imisoro,Kugarura abana bataye ishuri no kwita ku masomero y’abakuze ndetse n’indi..,nyuma yo kubusobanurirwa hanasinywe amasezerano agamije kwiyemeza ibikubiye muri ubwo bukangurambaga nuko buzagerwaho nk’uko byahizwe 100%,imihigo ikaba yabaye kuva ku mudugudu kugeza k’umurenge.

Inzego zose kuva ku isibo kugera k’umurenge zikaba zigomba kugira ubufatanye by’ishirwa mubikorwa ry’ubu bukangurambaga, gutanga Raporo y’icyakozwe kuri buri muhigo, ndetse hakazakorwa isuzuma ku rwego rw’umudugudu n’utugari,hakazanahembwa mu ruhame imidugudu 3 yahize indi ndetse n’utugari 2.

Nyuma yo kubusobanurirwa hanasinywe amasezerano agamije kwiyemeza ibikubiye muri ubwo bukangurambaga

Source: iwacupress.com

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268