Ngizi ingaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni
![Ngizi ingaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni](https://www.bigezwehotv.com/uploads/images/202403/image_870x_65e2d0f5c9308.jpg)
Ngizi ingaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni
Uko imikoreshereze y’ikoranabuhanga izamuka, ni nako umubare w’abasura imbuga zishyirwaho amashusho y’urukozasoni wiyongera, ndetse ubugenzuzi butandukanye bugaragaza ko izo mbuga ziri mu zisurwa cyane kurusha izindi ku Isi, ubwiganze bw’abazisura bakaba urubyiruko.
Ku myaka icyenda gusa, abana bagera ku 10% baba baramaze kureba amashusho y’urukozasoni, 27% barayabonye ku myaka 11 naho abarenga kimwe cya kabiri ni abayabonye ku myaka 13.
Abo ni abana bashobora no kuyabona batabigambiriye. Ngaho tekereza ku mibare y’abantu bakuru bayareba ku bushake bakanabatwa na yo.
Ubugenzuzi bugaragaza ko mu masegonda 60 gusa cyangwa se mu munota umwe, abasaga miliyoni 2,5 baba bamaze gusura imbuga zimaze kubaka amazina mu kwerekana amashusho y’urukozasoni. Ni ukuvuga ko nibura abantu ibihumbi 28 bagerageza kureba ayo mashusho buri segonda.