NEC yatangaje umubare w'ibihugu byo mahanga irateganya ko Abanyarwanda bazatoreramo

Jun 21, 2024 - 05:35
 0
NEC yatangaje umubare w'ibihugu byo mahanga  irateganya ko Abanyarwanda bazatoreramo

NEC yatangaje umubare w'ibihugu byo mahanga irateganya ko Abanyarwanda bazatoreramo

Jun 21, 2024 - 05:35

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu mahanga, bateganya ko bazatorera mu bihugu 70.

Ni bimwe mu byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza mu kiganiro iyo komisiyo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena 2024, hagamijwe kubasobanurira aho imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite igeze.

Munyaneza yavuze ko bimwe mu byo kwishimira ari uko umubare w’Abanyarwanda bazatora bari mu mahanga wiyongereye cyane kubera ko wikubye ishuro zigera eshatu ugereranyije n’abatoye mu matora aheruka mu 2018.

Yagize ati “Ku matora azabera hanze y’u Rwanda nayo arimo arategurwa dufatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ndetse na za Ambasade, tumaze kubona Abanyarwanda hanze y’Igihugu biyandikishije kuzatora bageze hafi ku bihumbi 62 bavuye kuri hafi ibihumbi 22 baherutse gutora mu matora twakoze mu 2018, ni umubare munini urumva bikubye hafi gatatu.”

Arongera ati “Tumaze kumvikana n’ibihugu bizaberamo amatora, bitewe n’ibihugu u Rwanda rufitemo abaruhagarariye, turateganya ko amatora ashobora kubera mu bihugu bigeze kuri 70, ubwo harimo ibihugu dufitemo Ambasade ariko harimo n’ibindi bihugu Ambasade imwe iba ireberera nubwo tutaba dufitemo icyicaro nk’Ambasade, turateganya ko tuzagira ibiro by’itora bigera ku 144 hanze y’Igihugu.”

Ngo Abanyarwanda bari hanze y’Igihugu batangiye kugezwaho ibikoresho bizifashishwa mu matora ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kugira umunsi nyir’izina uzajye kugera nta kibazo na kimwe bafite.

Munyaneza yanakomoje ku ndorerezi z’amatora avuga ko bamaze iminsi babakira ku buryo kugeza tariki 19 Kamena 2024, bari bamaze kwemerera abagera 267 nubwo hari ababisabye benshi, kandi hari abandi bacyandika bakazakomeza kubakira kugeza tariki 14 Nyakanga 2024.

Ati “Iyo tuvuze indorerezi z’amatora ntabwo tugarukira kuri bano baturutse hanze cyangwa abo mu Rwanda bahagarariye sosiyete sivile cyangwa n’abandi, buriya n’abakandida bemerewe kugira ababahagararira mu byumba by’itora, ntabwo tubita indorerezi tubita abahagarariye abakandida, nibyo twamenyesheje abakandida batanze kandidatire na bo muri iyi minsi bazatanga ababahagarariye kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.”

Nubwo atigeze atangaza abamaze kwemererwa kuzaba indorerezi ibihugu baturutsemo ariko Munyaneza yavuze ko muri 267 hari abagera kuri 61 baturutse mu miryango itandukanye yo mu bihugu by’amahanga.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461