Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda yita Abarundi bahahungiye abacakara barwo

Mar 17, 2024 - 11:10
 0
Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda yita Abarundi bahahungiye abacakara barwo

Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda yita Abarundi bahahungiye abacakara barwo

Mar 17, 2024 - 11:10

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda ndetse n’abakoloni avuga ko ari intandaro y’ibyago by’Abarundi. Yashimangiye ko u Rwanda rwagize Abarundi bamwe abacakara ngo rwigisha “kwica gusa”. Kuri Ndayishimiye, Abarundi bonyine banenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD ni imbata z’u Rwanda n’abakoloni.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya gatatu Umunsi wahariwe abagore bo mu ishyaka rya perezida. Perezida Neva wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, yari umushyitsi mukuru.

Nkuko akunda kubikora vuba aha, yongeye kwibasira u Rwanda nk’uko tubikesha SOS Media Burundi.

“Mbega ukuntu bishimishije kuyobora abantu bishimye. Abarundi bose ubu barishimye cyane. Gusa Abarundi bonyine batishimye ni abo bemeye kuba abacakara b’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni bo bonyine bababaye.

Abakoreshwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo bonyine babayeho mu kababaro. Niyo mpamvu mbasaba, mwe Barundi, kubahamagara mukababwira ngo ’muve aho hantu h’akababaro muze mu gihugu cy’ibyishimo’. U Burundi ni igihugu aho ibyishimo biganje, ”ibi bikaba byavuzwe na Perezida Ndayishimiye mu murwa mukuru wa politiki, Gitega.

Yakomeje agira ati “Iyo ugeze mu Burundi, ubona abantu bishimye. Mbona ku mbuga nkoranyambaga, abatunenga, Abarundi bose batunenga ni abo bahejejwe mu bucakara n’ubuyobozi bw’u Rwanda bubigisha kujya kwica abavandimwe babo b’Abarundi. Ni yo mpamvu nongeye kubahamagara kuza mu gihugu cy’ibyishimo…. ".

Perezida Évariste Ndayishimie avuga ko Impunzi z’Abarundi ari "abasabiriza barakaye kandi bakorera u Rwanda n’abakoloni".

Abakoloni, ikindi gipimo cya Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi yemeza ko abakoloni bakoze ibishoboka byose kugira ngo igihugu cye kidatera imbere kandi ubukene bugaragara ari imbuto y’ibikorwa byabo.

“Batubujije gukomeza gucura kandi twari dushoboye gukora amasuka… mbere y’uko bahagera. Batugabanyijemo Abahutu n’Abatutsi. Batesheje agaciro umuco wacu mu bijyanye n’ubuyobozi n’ubukungu ”.

Kwinyuramo

Uyu muyobozi w’igihugu gikennye cyane kurusha ibindi ku Isi aho guta agaciro kw’ifaranga ryaho bigeze ku rwego rukabije (idolari rya Amerika ni 5.100 Fbu nabwo magendu), aherutse kwemeza ko Amadorari 5 y’Abanyamerika ahwanye n’amafaranga 100 y’Amarundi, kubera ko ngo yagiye muri Amerika agasanga avoka igura 100 mu Burundi igura amadolari 5.

Inzozi

Kuri Perezida w’u Burundi “niba igihugu cyacu gikomeje umuvuduko kiriho w’iterambere, dushobora gutanga inkunga mu bindi bihugu mu myaka mike”.

Na none kandi, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD (Imbonerakure) rwabwiwe n’umukuru w’igihugu ko bagiye kongera imyitozo ya gisirikare y’Imbonerakure”.

Source: Bwiza.com

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501