Musanze:Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka

Feb 5, 2024 - 16:19
 0
Musanze:Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka
Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka

Musanze:Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka

Feb 5, 2024 - 16:19

Kuri iki cyumweru Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze haguye imvura idasanzwe ivanze n’imiyaga yibasiye ibi bice isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage.

Iyi mvura yangije imyaka, inafunga imihanda yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.Abagizweho ingaruka n’ibiza bahumurijwe ndetse hari gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’ibyangiritse.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe n’inkangu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga biturutse ku mvura idasanzwe yibasiye ibi bice.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse kuburira abaturage kibabwira kwitega ko hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose muri Gashyantare, ikarenga ikigereranyo cyari gisanzwe.

Biteganijwe ko igice cya mbere cya Gashyantare kizabona imvura mu gihe kirekire mu turere dutandukanye. Ariko, iminsi 20 ya nyuma iteganyijwemo imvura nyinshi kuruta uko byari bisanzwe.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501