Musanze: Abagize Koperative icuruza filimi baratabaza nyuma yo kwibwa amafaranga asaga miliyoni 15 Frw

Mar 10, 2024 - 12:45
 0
Musanze: Abagize Koperative icuruza filimi  baratabaza nyuma yo kwibwa amafaranga asaga miliyoni 15 Frw

Musanze: Abagize Koperative icuruza filimi baratabaza nyuma yo kwibwa amafaranga asaga miliyoni 15 Frw

Mar 10, 2024 - 12:45

Bamwe mu bagize Koperative ‘Ubumwe ni Imbaraga’ bacuruza filimi n’indirimbo mu Karere ka Musanze, barasaba inzego bireba kubafasha bakagarurirwa amafaranga yabo miliyoni 15 yatanzwe n’abanyamuryango, akaza kunyerezwa n’ababayoboraga ntibakurikiranwe.

Aba banyamuryango bagera ku 130 batangiye kwishyura muri 2018, batanga umugabane w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 Frw ariko bakagira n’ibihumbi 2 Frw batangaga buri cyumweru.

Amafaranga yagiye yiyongera kugeza ubwo bagejeje ku mutungo urengeje miliyoni 15 Frw kuri konti yabo.

Muri 2021 nibwo ayo mafaranga bari bafite yaje kubura, bagerageje gukurikirana ikibazo basanga yarabikujwe n’abari abayobozi babo barayanyereza ndetse baza gukuraho komite yari ibayoboye isimbuzwa indi y’agateganyo ariko kugeza ubu nayo yababereye ibamba kuko ugerageje kubaza iherezo ry’ibyo, yirukanwa muri koperative.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo dukoze inteko rusange ukabaza icyo kibazo uhita wirukanwa. Turasaba ko ubuyobozi budufasha gukemura iki kibazo kuko twatanze umusanzu wacu ngo twiteze imbere ariko ubu twarahombye n’ubukode turi kububura."

Undi na we yagize ati "Turifuza kurenganurwa tugahabwa ibyacu kuko n’iyo tubajije ubuyobozi ngo budukurikiranire, baratubwira ngo bazaza ariko bikarangira bataje."

Umuyobozi w’agateganyo wa koperative Ubumwe ni Imbaraga, Tuyishime Evariste, yemera ko ibi bibazo by’imicungire mibi y’umutungo byabayeho ariko ntiyemeranya n’abanyamuryango bavuga ko birukanwa iyo bagaragaje ibibazo.

Yavuze ati "Ikibazo aba banyamuryango bafite nanjye tugihuriyeho, aho mafaranga yaburiwe irengero ariko twarakurikiranye dusanga komite yariho yigurije amafaranga , andi aburirwa irengero ndetse barahagaritswe. Abo birukanwa barahari ariko ni inteko rusange iba yabahagaritse."

Abibumbiye muri iyi koperative bamaze gutegura inteko rusange inshuro ebyiri kuva uyu mwaka watangira ariko ntizakozwe kubera kubura kw’abayobozi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi ribarizwamo n’amakoperative, Iyamuremye Jean Damascène, yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku kigo gishinzwe amakoperative kikabemerera kuzohereza abagenzuzi muri iyo koperative, kandi ko bazabafasha gutegura inama.

Yagize ati "Iya mbere yarasubitswe kuko abitabiriye batari bagize bitatu bya kane kandi murabizi ko urwego rukuri ari inteko rusange. Turi gukorana na RCA ku buryo bazatwiherereza abagenzuzi nibasanga hari abanyereje uwo mutungo bazawuryozwa ndetse hari n’abazakurikiranwa n’ubutabera."

Koperative Ubumwe ni Imbaraga igizwe n’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, rukora akazi ko gukwirakwiza ibihangano bigizwe n’indirimbo na filimi.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062