Musanze: Abagabo 2 bashinjwa kwicisha nyina inzara, bavuze ko yari yarashimuswe

Jun 7, 2024 - 09:36
 0
Musanze: Abagabo 2 bashinjwa kwicisha nyina inzara, bavuze ko yari yarashimuswe

Musanze: Abagabo 2 bashinjwa kwicisha nyina inzara, bavuze ko yari yarashimuswe

Jun 7, 2024 - 09:36

Abagabo babiri: Rukundo Célestin na Ngirabatware Olivier bagaragaje ko nyina ubabyara ugeze mu zabukuru ubarega kumunyaga ibye yashimuswe, akaba afunzwe n’umukwe we usanzwe amwitaho.

Babitangarije mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza kuri uyu wa Kane rwaburanishije urubanza baregwamo na nyina ubabyara, Nyirakabera Elizabeth.

Me Habiyakare Emmanuel wunganira mu mategeko uriya mukecuru w’imyaka 89 y’amavuko usanzwe afite ubumuga, yagaragaje ko arega Rukundo kurigisa arenga Frw miliyoni 11 Nyirakabera yahawe nk’ingurane ubwo aho atuye hanyuzwaga umuhanda wa kaburimbo.

Yavuze kandi arega Ngirabatware kurigisa amafaranga ya ’caisse Social’ yajyaga abikuza.

Yagaragaje ibimenyetso birimo inyemezabwishyu za Bank zerekana ko ayo mafaranga yabikujwe.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko Nyirakabera yaje kurwara ajyanwa mu bitaro, avuyeyo ajyanwa ku mukobwa we aho amaze igihe akuriiranirwa nyuma yo gutereranwa na bariya bahungu be.

Me Habiyakare yavuze ko Nyirakabera mu burwayi bwe nta n’umwe mu bahungu be bigeze bamugeraho.

Ati: "Ahubwo biriraga amafaranga y’ingurane yahawe ubwo aho yari atuye hanyuzwaga umuhanda ndetse n’aya Caisse social".

Rukundo mu kwiregura kwe yavuze ko amafaranga 11,000 aregwa ntayo yabonye, ko ahubwo Nyirakabera yayakoresheje.

Abajijwe kuri ’Historique,’ ya Bank igaragaza ko yagiye abikuza ariya mafaranga, yavuze ko amafaranga yayabikuzaga akayaha nyina.

Uyu mugabo yagaragarije urukiko ko nyina umubyara yashimuswe agashyirwamo imyuka mibi, bityo ko ibyo aregwa ari ibihimbano yashyizwemo n’umukwe we witwa Mbonyitora Celestin usanzwe amwitaho.

Yavuze ko ibibazo byavutse nyuma y’amezi 28 abana n’umukecuru we, bityo akaba atumva buryo ki byatwaye icyo gihe cyose ngo ibibazo bivuke.

Habiyakare yabwiye urukiko ko amafaranga Rukundo yamwegerereye amubeshya ko agiye kumwubakiramo amazu.

Yavuze ko kuva ayo mazu yubatswe uyu mukecuru atigeze abona ubukode, ibyatumye asaba ko Rukundo yasabwa kugaragaza icyo ayo mafaranga yakoze.

Rukundo yisobanuye ko yakoze "Operasiyo yo kuzana amafaranga" ibyo yashingiyeho avuga ko umunyamategeko yigiza nkana.

Yavuze ko ku wa 01 Ugushyingo 2023 umukwe wa Nyirakabera avuga ko yamushimuse "yamukoresheje inyandiko mpimbano ivuga ko mukecuru yabahaye imwe muri izo nzu", ibyo ashingiraho avuga ko nyina azi izo nzu y’imiryango itatu.

Yunzemo ko kuva nyina ashimuswe bataramuca iryera.

Me Habiyakare yagaragaje ko mu nyandiko zakozwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kigombe ndetse n’Umurenge wa Muhoza, Nyirakabera yemeje ko nta mutungo yigeze aha abakobwa be nk’uko abaregwa babivuga.

Yunzemo ko "miliyoni 11 zakoreshejwe mu nyungu za Rukundo, bityo akaba agomba kuyasubiza".

Umunyamategeko w’abaregwa yavuze ko Rukundo yari ’mandataire’ [intumwa], bityo akaba yakabaye yaramusimbuje iyo aza kuba yaramusimbuje.

Ngirabatware uregwa ’caisse social" yemeje ko amafaranga aregwa ayafata koko, gusa akaba yarabuze uko ayaha nyina "kuko yashimuswe".

Umunyamategeko wabo yavuze ko atazi icyo abakiriya be bazira kandi bahagarariye Nyirakabera mu buryo bwemewe n’amategeko.

Me Habiyakare ku rundi ruhande yavuze ko mu gihe abahungu ba Nyirakabera bari intumwa ze ariko bakaba batarigeze basohoza ubutumwa, bisobanuye ko bariye amafaranga ye.

Yavuze ko "Bisobanuye ko bari gufatanya n’iminsi kwica nyina’.

Yavuze ko kuba Ngirabatware atazi aho nyina aba bisobanuye ko yariye amafaranga ye.

Umucamanza yabajije Ngirabatware aho amafaranga afata ayashyira kandi atazi aho nyina aba, yavuze ko abifitiye ububasha.

Yavuze ko aho nyina aba atemerewe kuhagera kuko "nyina yashimuswe akaba afunzwe". Yavuze ko adashobora kwita kuri nyina kandi kubera ko atamubona.

Ikindi yavuze ko nyina ahohoterwa kuko asanzwe akoreshwa inyandiko mpimbano.

Ngirabatware kandi yumvikanye ashinja uwita kuri nyina kuba "yakoze ubwicanyi n’ubusahuzi", mbere y’uko umucamanza amuca mu ijambo amubwira ko ari "gutandukira".

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 20 Kamena saa cyenda.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501