Muri RUTSIRO hari abakuye abana mu ishuri ngo bazigishwa n’Abamalayika bo mu ijuru

Jan 30, 2024 - 08:40
 0
Muri RUTSIRO hari abakuye abana mu ishuri ngo bazigishwa n’Abamalayika bo mu ijuru

Muri RUTSIRO hari abakuye abana mu ishuri ngo bazigishwa n’Abamalayika bo mu ijuru

Jan 30, 2024 - 08:40

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bahoze ari abayoboke b’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi babubije abana babo kujya mu Ishuri ngo bazigishwa n’Abamalayika bageze mu Ijuru kuko ngo mu mashuri yo ku Isi barya ibiryo byo kwa Satani.Akoresheje ingingo y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda , Rukerikibaye Dawidi umwe muri aba babyeyi badakozwa ibyo kujyana abana babo ku Ishuri kubera imyemerere ye , avuga ko ari ukwishyira ukizana yiyama Umunyamakuru gufata amajwi n’amafoto.Yagize ati:” Mu itegeko Nshinga twatoye , Ntihabayeho kuvuga ngo , Umuntu yishyire yizane”.

Dawidi amaze gukekako Umunyamakuru ari kumufata amajwi n’amafoto , yashyize yemera kumusobanurira ukwizera kwe yikingiranye munzu ashimangira ko ari we wigisha abana be kuko ngo ariryo shuri ry’ukuri.Uyu mubyeyi yageze aho abwira Umunyamakuru ko abana babo biga ko bafite imyigire yabo yihariye kandi ko batigishwa n’abarimu bigisha abandi bose.Yagize ati:” Abana bacu bariga biga gusoma , biga iby’ubwenge n’iby’umwuka (…) , Kwigana n’abandi bwo , twiga ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya Kirisito.Iyi ngingo inengwa n’abaturanyi babo banenga.

Sure , Mu Murenge wa Mushubati aho aba babyeyi batuye , abaturanyi bamaganira kure iyo myizerere bakavuga ko aba babyeyi bihaye kwigisha abana babo batabifitiye ubushobozi.Umwe yagize ati:” Niyo turi mukabari tuganira n’abagenzi bacu tukajya inama , turavuga ati iki kintu ariko nticyari gikwiye”.Tuyisenge Camille Umuyobozi wungirijie ushinzwe Imyitwarire ku ishuri rya ‘Sure’ ryigagaho bamwe muri aba bana, avuga ko bageragaje kuganiriza bamwe kuri aba babyeyi umwaka ushize wa 2023 ariko ngo bamwe banze kuva ku izima.Ati:”Umwe yarabyumvise ndetse abana yemera kubarekura n’ubwo bigoranye kugira icyo abagenera wenda dushyiramo imbaraga zacu nk’ikigo n’abarezi dukorana abandi bo ntabwo bari babyumva barakinangiye”

Bamwe mu bagaruwe kuri iki kigo , batekerereje umunyamakuru ibyo babwiwe n’ababyeyi babo kugira ngo bahagarike ishuri.Bati:”Ngo tuzigishwa n’Abamalayika ngo inaha tuzigishwa n’ababyeyi bacu.Ngo mbere yo kujya ku ishuri ngo tubanze dusenge Imana kandi ngo ibiryo barya hano bituruka kwa Satani ngo barya ibijumba ntabwo barya imyumbati n’ibishyimbo”.Umuyobozi wungirijie ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal yabwiye Radio na TV10 dukesha iyi nkuru ko iby’iki kibazo batari babizi.Ati:” Ubwo niba bari aho wabibonye turabikurikirana turebe ikibazo bafite ,tubabwira ko abana bagomba kujya kwiga kuko aribo Rwanda rw’ejo”.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461