Muri Ghana: Abongereza babiri bafatanywe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 6,48$

Jun 13, 2024 - 14:37
 0
Muri Ghana: Abongereza babiri bafatanywe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 6,48$

Muri Ghana: Abongereza babiri bafatanywe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 6,48$

Jun 13, 2024 - 14:37

Abongereza babiri batawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Ghana nyuma yo gufatanwa ibilo 166,88 bya Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 6,48$ ku kibuga cy’indege cya Kotoka giherereye mu mujyi wa Accra.

Iri tabwa muri yombi ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Ghana n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kurwanya ibyaha.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Ghana yatangaje ko Hall Shamim Ethline na Graham Omar Adel bafashwe ubwo bari biteguye kurira indege ya British Airways, ibajyana ku kibuga cy’indege cya Gatwick i Londres mu Bwongereza.

Iyi komisiyo yasobanuye ko buri wese yari afite Cocaine ipima ibilo 83,44. kandi ko bamaze kuyipakira mu dupaki 72, batubika mu masanduku atandatu.

Ghana ni inzira ikunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge bijyanwa i Burayi na Amerika. Kubera iyi mpamvu, Leta yongereye ubugenzuzi ku byambu n’ibibuga by’indege.

Mu 2022, Abanya-Ghana bane bafatanywe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 3,8 z’amadolari bashakaga kujyana mu Bwongereza. Bakatiwe igifungo cy’imyaka 28.

Cocaine yafatiwe ku kibuga cy'inde cya Ghana ipimye ibilo 166,88
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268